Hashize iminsi itandatu Harmonize na Bruce Melodie basohoye Indirimbo Zanzibar, iyi ikaba ari indirimbo ya Gatatu aba basore bahuriyemo.
Mu ndirimbo zabanje bakoranye, byagiye bigorana ko zakuzuza miliyoni y'abazireba kuri YouTube, ibyo bigatuma abantu bakomeza kubotsa igitutu banabasaba ko bareka no gukorana kuko ntamusaruro bizana nkuwo abafana baba babyitezemo.
Kuri ubu, indiririmbo Zanzibar ibakijije amenyo y’abasetsi kuko mu minsi itandatu gusa isohotse, imaze kurebwa n'abarenga miliyoni kuri YouTube. Ibi rero bikaba byerekana ko ntawukwiye kuvuma iritararenga.
Iyi ndirimbo yatangiye kubica bigacika, ikaba ifite iminota ibiri n'amasegonda 58, ikaba kandi yuzuyemo amashusho agambiriye gutaka ubwiza bw’ikirwa cya Zanzibar cyo muri Tanzania, ndetse bivugwa ko ishyigikiwe cyane n'abayobozi bo muri ako gace.
Ikindi kandi Bruce Melodie akaba aherutse gutangariza #SundayChoiceLive ko bagiye gufata amashusho yayo muri Zanzibar mu bihe bitemewe bya Ramadhan, ariko bakaba bo bari bahawe uruhushya na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu.
Bruce Melodie akaba amaze iminsi akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo hanze y’uRwanda cyane cyane muri Afurika y'Iburasirazuba.
Magingo aya, mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri bishize, hamaze gusohoka Konjo yakoranye na John Frog wo muri Sudan y’Amajyemo.
Ikindi kandi hari niyo yise Guwe Nze yakoranye na Pallaso wo muri Uganda. Izi zabanjirijwe gato niyo yakoranye na Dj Seven wo muri Tanzania na Singah wo muri Nigeria.
