Umuhango wo gusezera Costa Titch wasubitswe

Umuhango wo gusezera Costa Titch wasubitswe

 Mar 16, 2023 - 08:12

Kwibuka no gusezera bwa nyuma Umuraperi Costa Titch watabarutse byari biteganyijwe none byasubitswe.

Umuraperi  Constantinos Tsobanoglou wamenyekanye nka  Costa Titch  mu muziki mu isi by'umwihariko mu gihugu cye cya Afurika y'Epfo, akaba yaratabarutse ku wa  12 Werurwe 2023.

Uyu muhanzi akaba yarituye hasi agahita yitaba Imana ubwo yari ku rubyiniro mu birori by'iserukiramuco rya Ultra Music mu mugi wa Johannesburg mu gihugu cye cya Afurika y'Epfo, bigatangazwa ko yishwe n'umutima.

Ku bw'ibyo rero, umuhango wo gusezera kuri uyu muraperi, wari uteganyijwe none ku wa 16 Werurwe, mu rusengero rwa Redemption Church i Johannesburg i saa 04h00.

Nubwo byari biteganyijwe ko inshuti n'abavandimwe baturuka imihanda yose bakaza kumusezera, ariko umuryango we watangaje ko bitewe nuko abakunzi be bose batari bagera aho umuhango ugomba kubera, babaye basubitse umunsi wari uwa nyuma wo kumusezera.

Ikindi kandi, umuryango we ukaba watangaje ko indi tariki yo kumusezera bwa nyuma izamenyekana vuba bidatinze. Bakaba kandi bashimiye abantu bose bakomeje kubafata mu mugongo muri ibi bihe barimo bikomeye.

Magingo aya, abantu banyuranye bakomeje kugenda bohereza ubutumwa bw'akababaro ku muryango wa Costa Titch.

Ku bw'ibyo umuryango we ukaba watangaje ko abifuza kuza guherekeza uyu muhanzi bakanda kuri link igararagara hasi bakabona tike, ikindi kandi ikaba itagurwa.