Abakozi ba 1;55 basuye urwibutso rwa Ntarama

Abakozi ba 1;55 basuye urwibutso rwa Ntarama

 Apr 14, 2023 - 12:47

Inzu ireberera inyungu za bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda 1;55 Am, yasuye urwibutso rwa Ntarama.

Nyuma yo kuva mu gihugu cya Tanzania, Bruce Melodie, Element, Coach Gael ndetse n'abo babana muri 1;55 Am basuye urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera. 

Uretse kandi gusura uru rwibutso, basuye ababyeyi baharokokeye mu gihe bari mu bihe bitoroshye baba bazirikana ababo bazize Genocide yakorewe abatutsi.

Nyuma yo kubaganiriza no kubongerera ikizere cy'ejo hazaza, ababyeyi bafashijwe kubona ibyo kurya bitandukanye. 

Icyumweru cyo kwibuka cyatangiye Bruce Melodie ari mu gihugu cya Tanzania aho yari yaragiye kugira imishinga arangiza hamwe na Harmonize. 

Harmonize wari kumwe na Bruce Melodie iki cyumweru gitangira, ni umwe mu bahanzi bagaragaje ko biftanyije n'u Rwanda muri ibi bihe ndetse anashimira Perezida wa Repebulika Paul Kagame wahagaritse Genocide.