Amagambo y'ishavu y'umukunzi wa AKA

Amagambo y'ishavu y'umukunzi wa AKA

 Feb 22, 2023 - 02:05

Nadia Nakai umukunzi w'umuraperi AKA watabarutse, yanditse amagambo ashavuje kuwo yari yarihebeye

Umuraperi Kiernan Jarryd Forbes wamenyekanye nka AKA akaba akomeje gushavuza benshi kuri uyu mugabane.

Muri benshi bashavuye, by'umwihariko umukunzi we Nadia Nakai yashavujwe by'indani n'urupfu rw'umukunzi we.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yaranditse amagambo ashavuje hamwe n'amavidewo ari kumwe n'umukunzi we.

Isomere amagambo y'ishavu Nadia yanditse

"Umutima wange warashengutse, sinzi neza uko ahazaza hange hazaba hameze. Ntabwo nakwizera ko nagusezeye mukunzi wange.

Ntabwo nakizera ko ntazongera kukubona mu buzima bwange. Warankunze kandi waterwaga ishema nange. Warakoze cyane baby.

Warandinze, waransenge, kandi wanteraga imbaraga buri munsi. Ariko ndabona guhumeka bingoye pe.

Nta magambo nabona yasobanura urwo ngukunda. Ni ukuri nzajya nkomeza kwibuka ibihe byiza twagiranye. Mu by'ukuri umutima wange urashengutse.

Ntabwo nzarekera kumva ijwi rwawe umbwira ko unkunda. Ntabwo nzarekera kumva inseko yawe. Nta mubabaro waruta kuba naragutakaje.

Natekereje ko nzamarana ubuzima bwange bwose nawe, kuko wamaranye nange ubuzima bwange.

Sinzi impamvu ibintu bigenda gutya. Ariko nshaka kukubaza Mana, kuki waduhuriza hamwe, hanyuma ugatwarwa umwe gusa? Ntabwo byumva rwose.

Sinzi uko ngiye kubaho ubuzima bwange udahari, sinshobora.

Iruhukire mu mahoro Kiernan, ndagukunda. "

View this post on Instagram

A post shared by BRAGGA (@nadianakai)

View this post on Instagram

A post shared by BRAGGA (@nadianakai)

AKA akaba yaratabarutse ku wa 10 Gashyantare 2023, aho yapfuye arasiwe muri restaurant mu gace ka Durban muri Afurika y'Epfo.