Michelle Obama yasanze Umuhanzi ku rubyiniro

Michelle Obama yasanze Umuhanzi ku rubyiniro

 Apr 29, 2023 - 05:56

Michelle Obama umugore wa Black Obama wari Perezida wa USA yizihiwe n’umuziki wa Bruce Springteen amusanga ku rubyiniro basusurutsa abafana.

Michelle Obama yitabiriye igitaramo cya Bruce Springteen cyari cyabereye i Barcelona muri Spain, maze arizihirwa azamuka imbere y’abafana bafatanya kuririmba indirimbo ‘Glory Days’.

Ku bw'ibyo, uretse kuririmbana Bruce, Michelle yagaragaye acuranga ‘tambourine’ kimwe mu bikoresho byifashishwa mu muziki. 

Michelle Obama yasanze ku rubyiniro Bruce Springteen 

Ikindi kandi iki gitaramo cyikaba kitabiriwe n'abakuze cyane dore ko uyu muhanzi yagiye akora indirimbo nyinshi zanyuze imitima ya benshi mu myaka ishize.

Mu minsi mike ishize, nibwo Bruce Springteen n'umugore we basangiye n'abarimo: Barack Obama, Michelle Obama, Steven Spielberg icyamamare mu gutunganya filime, ndetse na Kate Capshaw wakanyujijeho muri filime.

Bruce ni muntu ki usangira n'uwahoze ari Perezida wa USA

Amazina  nyakuri ni Bruce Frederick Joseph Springsteen, yabonye izuba kuwa 23 Nzeri 1949, muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

Ku myaka 74, ni Umunyamerika w’umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo, akaba amaze gushyira hanze Album 21 mu binyacumi 6 atangiye umuziki.

Bruce Springteen wahagurukije Michelle Obama 

Uyu mugabo bamwe bita ‘The Boss’ azwiho kugira ubuhanga mu kwandika n’ubwitange bukomeye ku rubyiniro aho ashobora kuririmba adahagarara amasaha 4 yose.

Ikindi kandi injyana yanditsemo izina cyane ikaba ari iya ‘heartland rock’ ijyanishanya n’ubusizi.

Ibihembo Bruce yegukanye 

Yegukana ibihembo birimo 20 bya Grammy Awards, 2 bya Golden Globes, 1 cya Academy Awards na 1 cya Special Tony Awards. 

Ikindi kandi yamaze guhabwa umwanya mu cyanya cyahariwe ibyamamare by’abanditsi ‘Songwriters Hall of Fame’ n’icy'abahanzi b’injyana ya Rock ‘Rock and Roll Hall of Fame’.

Bruce Springteen na Michelle Obama 

Mu mwaka wa 2016 yambitswe umudali w’indashyikirwa [Presidential Medal of Freedom] na Perezida Obama.

Uyu niwe Bruce Springteen wahagurukije umugore w'uwahoze ari Perezida wa Amerika akamwisangira ku rubyiniro bakaririmba bigacika.