Live: Aho imyiteguro yo gutanga ibihembo bya The choice  igeze

Live: Aho imyiteguro yo gutanga ibihembo bya The choice igeze

 Apr 30, 2023 - 13:59

Nyuma y'igihe kirekire abantu bari mu matora, umunsi nyirizina wageze wo gutanga ibihembo ku babikwiye batowe n'abantu.

None ku wa 30 Mata 2023, muri Park Inn Hotel niho hagiye kubera ibi birori byo gutanga ibihembo bya The choice. 

Kugeza magingo aya, ntabwo umuhango nyiri izina wari watangira imyiteguro niyo ikomeje kugira ngo ibirori bize kuba binogeye ijisho.

Ibirori byari biteganyijwe ko bitangira saa kumi nebyri gusa ariko uko bigaragara ni uko biza kuba ngombwa ko ibirori bitangira bitinzeho gato kubera imyiteguro yabaye myinshi mu rwego rwo kugira ngo ibirori bize kunogera ijisho.