Prince Harry na Meghan Markle basabwe gukura ibikoresho byabo i Bwami

Prince Harry na Meghan Markle basabwe gukura ibikoresho byabo i Bwami

 Mar 2, 2023 - 07:45

Igikomangoma cyo mu Bwami bw'u Bwongereza Harry n'umugore we Meghan Markle basabwe gukura ibikoresho byabo mu nzu babagamo i Bwami nyuma yo kujya muri USA.

Umuvugizi wa Prince Harry n'umugore we Meghan Markle, niwe wemeje amakuru y'uko basabwe gukura ibikoresho mu nzu yabo ya Frogmore Cottage babagamo mu Bwongereza.

Iyi nzu ya Frogmore Cottage iri mu kibanza cya Windsor Castle, byari byaravuzwe mbere ko yahawe Duke wa York, Prince Andrew.

Magingo aya Prince Harry na Meghan Markle, baba muri California muri Leta zunze ubumwe z'Amerika hamwe n'abana babo bombi, Archie na Lilibet.

Prince Harry na Meghan Markle basabwe gukura ibikoresho mu nzu babagamo ya Frogmore Cottage

Nubwo Umuvugizi wa Prince Harry na Meghan Markle yemeje ko bamenyeshejwe ko bagomba kuvana ibikoresho muri iyi nzu, ariko nk'uko tubikesha BBC,yanditse ko ntacyo Ubwami burabirangazaho.

Prince Harry nyuma yo gushakana n'umukinnyi wa filime w'Umunyamerika Meghan Markle, umubano wabo n'Ubwami bw'u Bwongereza ntiwagenze neza.

Ubwo Prince Harry yasohoye igitabo yise "Spare " kinenga Ubwami bw' u Bwongereza kandi avugamo n'ubuzima bubi yabayemo i Bwami we n'umugore we.

Prince Harry na Meghan Markle basabwe gukura ibikoresho mu nzu babagamo ya Frogmore Cottage mu Bwongereza nyuma yo kujya muri USA