Snoop Dogg, na The Weeknd mu ntambara yo kugura ikipe

Snoop Dogg, na The Weeknd mu ntambara yo kugura ikipe

 May 2, 2023 - 00:56

Umuraperi Snoop Dogg, ahanganye na The Weeknd ku isoko ryo kugura ikipe.

Ikipe ya Hockey yitwa  Ottawa Senators ikina muri NHL, shampiyona ya hockey muri Amerika, yashyizwe ku isoko.  Biravugwa ko yifuzwa n’abaherwe benshi bifuza gutanga miliyari imwe y’amadorari. Muri abo baherwe, harimo  Snoop Dogg, Ryan Reynolds na The Weeknd.

Iyi kipe ya Hockey, yashinzwe mu 1883, yagiye ihindurwa inshuro nyinshi mu myaka yashize, ndetse iri zina rya Senators ryavutse mu 1992.

Ottawa Senators igiye kugurishwa miliyari imwe y'amadorari [Getty Images]

Urupfu rw’umucuruzi wo muri Canada, Eugene Melnyk, muri Werurwe 2022, rwatangije igurishwa ry'uyu mutungo. Ubu, iracyagenzurwa n’abashinzwe imitungo ye, ariko bidatinze, izajya mu maboko mashya mbere yuko shampiyona  ya NHL 2023-2024 itangira.

Snoop Dogg ari gupiganira kugura iyi kipe abifashijwemo  na Neko Sparks

Umugabo utunganya firime, Neko Sparks, arashaka kuba umwirabura wa mbere uyoboye ikipe yo muri NHL. Hamwe n’ubufasha bw’amafaranga ya Snoop Dogg, intego ya Sparks birashoboka ko yagerwaho. Uyu muraperi yashyigikiye ku mugaragaro uyu mugabo uzwi cyane mu ruganda rwa sinema,  kandi bombi bahuje umuhate wo guhindura  Senators, umuryango w’abirabura.

Snoop, ukunze kuryoherwa no kwitabira ibirori bitari umuziki nka WWE, umupira w’amaguru na NBA, ashobora kongera umubare w’abafana bazaga ku mikino y’iki pe ya Ottawa Senators, kubera ko gusa yaje ku kibuga.

Ryan Reynold, ari guhatana afatanyije na The Weeknd

Ryan Reynold, yahiriwe no gushora imari mu ikipe y’umupira w’amaguru, Wrexham, ikipe yo muri Wales, bituma ashyekerwa. Kandi hamwe niri soko rishya ahanganyeho na Snoop, ashobora kubigeraho agura iyi kipe ikina umukino na we yigeze gukina, ndetse afiteho n’ubumenyi.

Snoop Dogg, Ryan Reynolds na The Weeknd bari guhatanira kugura ikipe ya Hockey [Getty Images]

Nubwo ikipe ya Reynold ikina mu byiciro byo Hadi mu Bwongereza itarashaka kumuha inyungu nyinshi, miliyari 1.3 z’amadolari yshurishije uruganda rwa Mint Mobile, ni igishoro gihagije cyo gutera inkunga isoko rye. Hamwe n’umuhanzi The Weeknd, bashobora kugera ku nzozi bafite zo kugura iyi kipe