Busta Rhymes habuze gato ngo arenze imodoka umuhanda

Busta Rhymes habuze gato ngo arenze imodoka umuhanda

 May 12, 2023 - 03:03

Busta Rhymes yavuze uburyo Janet Jackson, yari agiye gutuma arenza imodoka umuhanda.

Uminyabigwi muri Hip-hop, Busta Rhymes yagaragaye mu buryo butunguranye muri tour y’umuhanzikazi Janet Jackson yise “Togather  Again” yabereye ahitwa Madison Square Garden, mu ijoro ryo ku wa Kabiri. Uyu muraperi yavuze inkuru y'uburyo Jackson yari agiye kumukoresha impanuka mu muhanda, mu  myaka 25 ishize.

Busta Rhymes yavuze ko amagambo ya Janet Jackson yari agiye kumuteza impanuka[Getty Images]

Nk’uko Busta abitangaza, ngo yari atwaye imodoka kuri Belt Parkway ya New York, ubwo ari kumva ikiganiro Jackson yagiranye na Angie Martinez kuri Hot 97, yamamaza umuzingo we “Velvet Rope”, maze Martinez akabaza  Jackson umuraperi yifuza gukorana na we. Icyamutangaje, ngo ni uko yahise avuga Busta Rhymes, ibintu byari bitumye imodoka ye ayirenza umuhanda kubera ibyishimo.

Bombi, amaherezo baje kuzafatanya mu ndirimbo yakunzwe yo mu 1998,  “What’s It Gonna Be?”. Uretse gutungurana, Busta Rhymes yaje anitwaje impano ubwo yamusangaga ku rubyiniro muri MSG. Ikindi, amarangamutima yabaye yose, ubwo yahaga Jackson indabyo na keke, mu rwego rwo kwifatanya na we mu isabukuru ye y’imyaka 57 iri imbere mu cyumweru gitaha.

Jackson yagaragaye atunguwe rwose nyuma yo guhabwa impano, ndetse nk’uko amakuru abitangaza, mu gitaramo cye hanagaragayemo  amasura y’ibyamamare nk'umuhanzi Maxwell, Angela Bassett, Ciara, na Bethann Hardison biheraga ijisho ibi birori.

Janet Jackson yari yatangajeko umuhanzi yifuza gukorana na we, ari Busta Rhymes[Getty Images]

Muri iryo joro kandi, abarimo Sherri Shepherd, Alicia Silverstone, hamwe n'umuhangamideri Christian Siriano, wagiye ukunda kwambika uyu muhanzikazi mu bitaramo bye byinshi, bagaragaye. Abafana bashimishijwe no kugaragara kwa Busta Rhymes, wongereye icyanga mu byishimo byo ku mugoroba utazibagirana ku bakunzi ba Janet Jackson.