Nyina wa Costa Titch akomeje gushavura

Nyina wa Costa Titch akomeje gushavura

 May 24, 2023 - 05:38

Umubyeyi wa Costa Titch yatangaje amagambo akomeye nyuma yaho ibizamini by'icyahitanye umuhungu we bikomeje gutinda gusohoka.

Nyina wa Costa Titch yanditse ubutumwa bw'akababaro ku ruta rwa Instagram rw'umugungu we witabye Imana, avuga ko akomeje gushavuzwa nuko atamenya icyahitanye umuhungu we.

Uyu mubyeyi avuga ko umuhungu we aramutse yarahawe uburozi ubwo yari ku rubyiniro agahanuka akitura hasi agashiramo umwuka, bigendanye n'igihe gishize bitagaragara.

Ku bw'ibyo agahera ko asaba ko ibizamini byaboneka vuba.

Nyina wa Costa Titch akomeje gushavuzwa nuko atamenya icyahitanye umuhungu we 

Akomeza atangaza ko niba umuhungu we yararozwe, byagora Polisi yo muri Afurika y'Epfo, gukora iperereza kucyamuhitanye kandi ko nanone itarikora hataramenyekana icyamuhitanye.

Ati "Ikigo gishinzwe ibizamini (The National Health Laboratory Services) gishora gufata amezi cyangwa umwaka bakireba icyahitanye umuhungu wange, kandi si nge ngenyine utegereje kumenya ibi bisubizo mu isi."

"Niba umwana wange yararozwe ntabwo byagaragaraga bitewe n'igihe gishize. Ndasaba ninginga ko mwamfasha kumenya ibisubizo by'icyahitanye umwana wange"

Uyu mubyeyi kandi akaba yari aherutse nanone gutangaza ko azemera ko umuhungu we yitabye Imana ari uko amenye icyamuhitanye.

Costa Titch akaba yaratabarutse ku wa 11 Werurwe 2023, ubwo yari ku rubyiniro mu iserukiramuco rya 'Ultra Music Festival' muri Nasrec Expo Centre ho muri Afurika y'Epfo.