Grammy Awards 2023 igiye gushyira ku ibere injyana ya Hip Hop

Grammy Awards 2023 igiye gushyira ku ibere injyana ya Hip Hop

 Feb 3, 2023 - 08:51

Abaraperi bagera kuri 25 barimo Lil Wayne, Nelly na Queen Latifah bazaririmba ku isabukuru y'imyaka 50 HipHop imaze ishinzwe, izizihirizwa muri Grammy Awards 2023.

Grammy awards 2023 iteganyijwe ko izaba ku Cyumweru, tariki ya 5 Gashyantare, kuri Crypto.com Arena i Los Angeles. Ni ibirori bizaba bica kuri televiziyo ya CBS n'imbona nkubone kuri Paramount +. 

Nkuko tubikesha Pitchfork, abaraperi bamaze kwemezwa ko bazaririmba barimo Big Boi, Busta Rhymes, Spliff Star, De La Soul, DJ Drama, DJ Jazzy Jeff, Missy Elliott, Future, Glorilla, Grandmaster Flash, Grandmaster Mele Mel, Scorpio, Ice-T, Lil Baby, Lil Wayne, Lox, Method Man, Nelly, Public Enemy. Queen Latifah, Rahiem, Rakim na Run-D.M.C. 

Harvey Mason Jr usanzwe ari umuyobozi wa Recording academy yagize ati "Mu myaka 50, hip-hop ntabwo yabaye imbaraga zisobanura umuziki gusa, ahubwo yagize uruhare runini mu muco wacu." 

Yongeyeho ati “(Hiphop) Yatanze umusanzu mu buhanzi, imideri, siporo, politiki, ndetse na sosiyete ntiyareka kubivuga. Nejejwe cyane no kuba Grammy Awards izabasha kuyiha icyubahiro mu buryo butangaje, ku rubyiniro ya Grammy. Ni itangiriro ryo kwizihiza umwaka wose, iyi njyana ya muzika. ”

Abaraperi nka Kacey Musgraves, Sheryl Crow, Bonnie Raitt, na Quavo nibo bazaririmba mu muhango wo kwibuka abaraperi bitabye Imana harimo Takeoff.

Umuhanzi Lily Wayne nawe azaba ari mu baraperi bazaririmba mu birori by'isabukuru y'imyaka 50 Hip Hop imaze ibayeho.

Queen Latifah 

Nelly nawe ni umwe mu bazaba bari muri uwo muhango.