Tanzania yaramuhiriye, The Ben arasubirayo ubutitsa

Tanzania yaramuhiriye, The Ben arasubirayo ubutitsa

 Oct 27, 2022 - 09:54

Umuhanzi The Ben yagaragaye ku nteguza ya album y’umuhanzi Ommy Dimpoz uri mu bahagaze neza mu muziki wa Tanzania.

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben nyuma yo gukorana indirimbo na Diamond Platnumz “Why” igakundwa n’abatari bake ndetse akemeza ko yakoranye Indirimbo na Ali Kiba ariko itarajya hanze, yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi Ommy Dimpozi uri mu bafite amazina manini muri Tanzania.

Muri 2017 The Ben yatangarije TransAfrica Radio ko afitanye indirimbo na Ali Kiba wo muri Tanzania ndetse ko hasigaye gukora amashusho.

Umuhanzi The Ben ari kuri album y’uyu muhanzi yise “Dedication”. Iyi album niyo ya mbere Ommy Dimponz agiye gushyira hanze kuva yatangira umuziki muri 2011.

Indirimbo yakoranye na The Ben yitwa “I Gatch You”. Iyi album iriho abandi bahanzi bakomeye nka Fall Ipupa wo muri RDC Congo, Dj Maphorisa wo muri South Africa, Nandy wo muri Tanzania n’abandi.

Ommy Dimpoz afatwa nk’umwe mu bahanzi bayoboye umuziki wa Tanzania mu kiragano cyazamutse 2010 kugeza ubu.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bafashwe ukuboko na Ali Kiba binyuze munzu ifasha abahanzi ya Rockstar4000 label ndetse byatumye atangira guhanganira no kwegukana ibihembo muri Tanzania.

The Ben agiye kugaragara kuri iyi album nyuma y’amezi icyenda adakora indirimbo cyane ko aheruka “Why” yakoranye na Diamond Platnumz bakoze muri Mutarama 2022.

Icyakora The Choice Live ifite amakuru ahamya ko afite indirimbo yahimbiye Uwicyeza Pamella aherutse gusezerana nawe mu mategeko y’u Rwanda ndetse bitegura gukora ubukwe.

The Ben ari kuri album ya Ommy Dimpoz wo muri Tanzania.

Ommy Dimpoz afatwa nk'umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania kuva yatangira umuziki 2010 kugeza ubu.