Gahongayire yagaragaje ko yanyuzwe no guhura na Diamond

Gahongayire yagaragaje ko yanyuzwe no guhura na Diamond

 Apr 23, 2023 - 11:14

Aline Gahongayire yagaragajeko yishimiye guhura na Diamond umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri Africa ndetse bagahura bashima Imana.

Umuramyi Aline Gahongayire yatunguye abantu ubwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abantu amafoto ari kumwe na Diamond Platnumz. 

Ni amashusho bikekwa ko yafatiwe mu gitaramo cya Roza Muhando aho Gahongayire yari yatumiwemo nyuma yabona Diamond akamushyira mu mashusho yafataga.

Mu butumwa yaherekesheje aya mashusho, yagize ati "ibihumeka byose bikwiye gushima uhoraho"

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi ba Gospel bubatse izina mu Rwanda no mu Karere.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)