Ibyishimo ni byose kuri Paula Kajala nyuma y’urunturuntu mu rugo rwa nyina

Ibyishimo ni byose kuri Paula Kajala nyuma y’urunturuntu mu rugo rwa nyina

 Dec 11, 2022 - 06:49

Nyuma y’uko Harmonize na Kajala bitameze neza, umwana wabo arimo kubyinira ku rukoma.

Nyuma y’uko mu rugo rwa Harmonize na Kajala Frida bivugwa ko rwamaze gusenyuka, umwana w’uyu mugore, Paula Kajala yatangaje ko ari mu bihe by’ibyishimo bidasanzwe ndetse ko impera z’umwaka zirimo kugenda neza.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, uyu mukobwa udacana uwaka n’umugabo wa nyina, Harmonize, yagize ati “Umwaka urangiye neza rwose”.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)


Bisanzwe ko uyu mwana w’umukobwa udacana uwaka na Harmonize wigeze gushaka kumusambanya bikarangira uyu mwana umureze.

Urugo rwa Harmonize na Kajala Frida rugeze aharindimuka.

Tariki 09 Ukuboza 2022 nibwo Kajala Frida yaciye amarenga yo gutandukana na Harmonize ubwo yavugaga ko yakoze amakosa yo kubabarira uwo bahoze bakundana bituma benshi batekereza ko ari Harmonize, uyu mugore yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze avanaho ibyamurangaga ko areberera inyungu z’umuhanzi Harmonize nk’uko byari bisanzwe.

Uyu mugore yahise anasiba amafoto ye yose ari kumwe n’uyu muhanzi kuri Instagram ye.

Harmonize yambitse impeta y’urudashira Kajala muri Nyakanga 2022, cyakora kuri ubu bamaze gutandukana.

Harmonize na Kajala Fridah basubiranye mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’igihe uyu muhanzi arira ayo kwarika asaba imbabazi.