Bad Bunny abikuye ku mutima yasabye imbabazi Harry Styles

Bad Bunny abikuye ku mutima yasabye imbabazi Harry Styles

 Apr 25, 2023 - 01:56

Nyuma y'amakosa yabereye mu gitaramo cye, Bad Bunny yasabye imbabazi Harry Styles.

Impera z’icyumweru gishize, zaranzwe n'itangira rya rimwe mu maserukiramuco  y’umuziki akomeye cyane ku isi.

Coachella yari  yatangiye, ikiciro cyayo cya 2023, kandi yari yahuruje abantu ibihumbi bari bazanywe no kwishimira ikirere n’umuziki mwiza w'abahanzi mpuzamahanga nka Rosalia, Calvin Harris, Bad Bunny n’abandi atandukanye mu gihe k'iminsi itatu.

Bad Bunny yasabye imbabazi Harry Styles nyuma y'ibyabereye muri Coachella [Getty Images]

Ubwo Bad Bunny yari arimo kuririmba, abafana bitabiriye igitaramo cye babashije kubona  uruhererekane rw'ubutumwa bwo kuri Twitter, butambuka mu ndirimbo ye hejuru kuri tereviziyo yari ku rubyiniro.

Ubwo butumwa, bwashimaga uyu muhanzi wo Porto Rico bunashimagiza indirimbo ze. Ariko, bumwe muribwo, bwahagaze kuri tereviziyo butindaho.

Ubu butumwa bwihariye, bwaravugaga buti: “Benito(Bad Bunny) ashobora gukora “As It Was”(indirimbo ya Harry Styles)  ariko Harry Styles ntiyabasha na rimwe gukora “el Apagon”(indirimbo ya Bad Bunny), bagereranya indirimbo y’uyu muhanzi w’Umwongereza, n’izuyu muhanzi wo muri Porto Rico.

Nyuma yuko aya mabara abaye kimomo, Bad Bunny yashatse gukemura iki kibazo mu buryo bumwe n’ubwo cyatejwemo, abinyujije mu gitaramo cye ndetse no mu bundi butumwa bwa Twitter yahaye Styles ubwe.

Aya magambo mashya yakuruye abantu bose bitabiriye icyumweru ya kabiri ya couchella, aho Bunny yari yongeye gutarama.

Bad Bunny yemereye Harry Styles ko habayeho kwibeshya[Getty Images]

Ubutumwa bwafashe igice kinini cya tereviziyo, kandi bwarimo amagambo asaba imbabazi umuhanzi w’Umwongereza mu buryo bwumvikana.

Yaragize ati:”Umbabarire Harry. Byari amakosa y’ikipe dukorana. Turagukunda.”

Kuba uyu muhanzi wo muri Porto Rico yagerageje gukuraho urujijo, na byo byabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga kugeza aho bihinduka ingingo nyamukuru kuri Twitter.