Muyango yashimagije KNC uherutse kunenga umwuga we

Muyango yashimagije KNC uherutse kunenga umwuga we

 Apr 2, 2026 - 16:42

Uwase Muyango uri mu bakora umwuga wo kwakira no kuyobora ibirori uzwi nka 'hosting', yashimagije KNC nubwo aherutse kuvuga amagambo awunenga, aho yavuze ko ari umwuga w’uburaya.

Mu minsi ishize Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, umunyamakuru akaba na nyiri Radio na Televiziyo One, yatangaje ko umwuga wa 'hosting' ari umwuga w’uburaya, asobanura ko uhuza abagabo b’ibirara n’abakobwa babitaho ndetse bakanabaherekeza igihe batashye.

Aya magambo yakurikiwe n’impaka zikomeye, aho bamwe bayashyigikiye bavuga ko hari aho byagiye bigaragara, mu gihe abandi bayamaganye bavuga ko asesereza abakora uwo mwuga.

Mu kiganiro yagiranye na 'IGIHE Kulture', Muyango yavuze ko nubwo KNC yavuze amagambo asebya umwuga akora, adashobora kumusubiza amutuka cyangwa kumusebya.

Yagize ati: “Njyewe ntabwo namwataka KNC, kubera ko yigeze kumpa akazi kandi icyo gihe naragakoze nyuma njya mu gu-hostinga.”

Muyango yakomeje ashimangira ko kuba KNC yarigeze kumuha akazi, bigaragaza ko uwo mwuga na we ubwe atawubonaga nabi mbere.

Yongeyeho ko 'gu-hosting' ari akazi abona neza kandi afata nk’akadasanzwe kuri we, kuko kamufasha kwiteza imbere nk’uko biba no ku bandi bose bafite imirimo itandukanye bakora.

Muyango yananyomoje amakuru akunze kuvugwa ko abakora hosting bakorana n’abantu banyoye inzoga zibabangamira mu kazi, cyangwa ko hari imyitwarire idahwitse ibaranga, aho bivugwa ko bamara gusinda bagatangira kubakorakora n’ibindi biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Yashimangiye ko gu-hosting' ari akazi gasanzwe nk’akandi gakorwa mu buryo bw’umwuga, kandi ko kadakwiye guhabwa isura mbi.

Muyango Cloudine kandi ashimangira ko ku giti cye abona ari akazi katagoye ugereranyije n’akandi, ariko gasaba ubunyamwuga no kumenya kwitwara neza mu bantu.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien