“Radiyo narayigurishije” Uncle Austin yagize icyo avuga

“Radiyo narayigurishije” Uncle Austin yagize icyo avuga

 Oct 29, 2022 - 04:40

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin yatangaje ko yagurishije radiyo power fm byavuzwe ko yari iye.

Kuri ubu urujijo ni rwose ku bakunzi ba Uncle Austin umaze iminsi ahagaritse imirimo y’itangazamakuru ndetse agasezera kuri radiyo Power Fm yari asanzwe afitemo imigabane ari n'umuyobozi wayo.

Uncle Austin ubwe avuga ko yafashe ikiruhuko kuko imyaka yose yakoze uyu mwuga, atigeze afata n’icyumweru ngo agisoze aruhuka rero kuri we avuga ko yari akeneye gufata ikiruhuko n’ubwo andi makuru avuga ko yahagaritse uyu mwuga nyuma yo kutumvikana n’abo bari bafatanyije radiyo Power fm.

Mu gihe The Choice Live yari ifite amakuru ahamya ko uyu munyamakuru yashyize ku isoko imigabane ye muri iyi radio, yabihamije ko imigabane ye yamaze kuyigurisha.

Ni mukiganiro Uncle Austin yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram.

Uncle Austin mu kiganiro mbaza nkusubize yabajijwe ati “Nabonye bavuga ko watandukanye na power fm kandi tuziko ari iyawe, bimeze bite?”

Uncle Austin adaciye ku ruhande yahise asubiza ko yayigurishije. Yagize ati “Narayiriye” mu bitwenge byinshi ati “Ipirawu si ikintu”.

Uncle Austin kandi yaboneyeho kwibutsa abantu ko ari vuba aha agasubira kuri radiyo kuko amezi atatu y’ikiruhuko yihaye ari hafi kurangira.

Uncle Austin aherutse kubwira The Choice Live ko abantu bakwiriye kongera kumwitegura kumvikana kuri Radiyo nubwo atigeze atangaza iyo ariyo.

Icyakora hari amakuru amaze iminsi acaracara avuga ko Uncle Austin yaba agiye gusubira kuri Radiuo ya Kiss FM yari amazeho imyaka umunani mbere yo kwerekeza kuri power fm.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/uncle-austin-yerekeje-he