Ku munsi wo ku wa gatanu ubwo bari mu kiganiro cya The Choice Live ku isibo, Knox yahakanye amakuru ko atigeze atandukana n'umugore we ndetse ko ayo makuru yayumvishe gutyo nkuko abandi bose bayumvishe.
Yagize ati "Ntabwo twatandukanye kuko uwagiye kubyandika nta numwe yigeze abaza. Yumvishe ashaka kubyandika arabyandika kandi ntabwo nabyinubira kuko nibwo buzima tubamo"
Ni mu gihe nyuma y'amakuru ya Platin ubwo yajyaga hanze, haciyeho iminsi micye hasakara andi makuru ko na Producer Knox yaba yaramaze gutandukana n'umugore we.
Knox uretse kuba ariwe wakoze kuri Album nshya ya Tom Close, Knox asanzwe akora muri studio ye ndetse yavuze ko muri iyi minsi yarimo akorana bya hafi na Riderman.
Tom Close wari mu kiganiro nawe yavuze ko abantu benshi basigaye bagira ibihuha ku buryo niyo babonye umuntu ashyamiranyr gacye n'uwo babana bahita bavuga ko batandukanye.
Yagize ati " Hari igihe abantu bagira ubwumvikane bucye hanyuma nk'abanyamakuru baba bategereje inkuru, bagahita batangaza ko byacitse byadogereye gusa abenshi hari igihe baba bakabya kugira ngo bibonere inkuru"
View this post on Instagram