Tricko yashyize hanze indirimbo “UMURARA” yakoranye na Racine na Yvan Mpano -video

Tricko yashyize hanze indirimbo “UMURARA” yakoranye na Racine na Yvan Mpano -video

 Oct 31, 2022 - 12:38

Umuhanzi Tricko uri mu banyempano beza barimo kuzamuka mu muziki nyarwanda, yashyize hanze indirimbo yise “UMURARA” yakoranye n’umuraperi Racine na Yvan Mpano uri mu bakunzwe cyane.

Umuhanzi Nkundayezu Patrick ukoresha izina rya Tricko mu muziki, yashyize hanze indirimbo yari amaze amezi 6 akoranye n’abahanzi Racine na Yvan Mpano bise “Umurara”.

Mu kiganiro kigufi uyu muhanzi yahaye The Choice Live yavuze iyi ndirimbo ivuga ku rukundo umukobwa akundana n’umusore udashobotse ndetse ko uyu muhanzi aba asobanura uko ateye hakiri kare kugirango umukobwa atazatungurwa arugezemo.

Uyu musore yavuze ko bisa nko kwishinganisha mu rukundo abanza akabaza umukobwa niba azihanganira gukundana n’umusore uhora mu mafuti no muri za gereza.

Uyu musore ugaragaza impano idasanzwe mu miririmbire, yabwiye The Choice Live ko haba abahanzi Racine cyangwa se Yvan Mpano nta numwe wamugoye kuko basanzwe bazi impano ye kandi bayikunda.

Ati “Ni abantu beza kandi basanzwe bakunda impano yange, iyo umuntu azi impano yawe anayikunda ntakugora kandi iyo impano zihuye ntizigorana".

Tricko yabwiye umunyamakuru wa The Choice Live ko iyi ndirimbo ari iye ya kabiri kuva atangiye umuziki ariko ko ashaka ko ituma abantu bamenya impano ye.

Iyi ndirimbo yakozwe na producer Pacento ndetse na Herbert Skills.

Tricko asanzwe ari numuvugangamiziki bizwi nka DJ.

Reba Umurara ya Tricko, Racine na Yvan Mpano.

Reba indirimbo "Wow" Tricko yahereyeho.