Umugabo yategetswe kubaho nk'abana kubera ubugufi bwe

Umugabo yategetswe kubaho nk'abana kubera ubugufi bwe

 Apr 17, 2023 - 04:33

Bowen ukomoka muri Wales, yahanishijwe kujya ataha saa kenda akava mu rugo saa moya nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo guhohotera abana bari hagati y'imyaka 13 na 15.

Bowen w'imyaka 26 yatawe muri yombi nyuma yo kuvugana n'abana babiri, bafite imyaka 13 na 15, ku rubuga rwabo rwa Facebook, abasaba kuryamana no kohereza amashusho bambaye ubusa.

Umukobwa w'imyaka 15 yaje gufungira amayira ( block) Bowen nyuma yo kumwoherereza ubutumwa bugira buti: "Urashaka f ***?"

Igihe abapolisi bafataga Bowen kubera ubwo butumwa bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, basanze ubundi butumwa kuri mudasobwa ye ku umukobwa w’imyaka 13 amubwira ko bazaryamana umunsi umwe yewe anamubaza ko afite umukunzi.

Nyuma yo gufatwa, Bowen yavuze ko yatekerezaga ko abo bakobwa barengeje imyaka 16, ariko nyuma yemera ibyaha bibiri aregwa byo gukangurira umwana gukora imibonano mpuzabitsina.

Umucamanza Rhys Rowland wari mu rubanza rwa Bowen, yavuze ko uyu mugabo ari muto mu gihagararo kandi ko adahagije mu marangamutima bityo yazagirira ikibazo gikomeye muri gereza.

Kubera izo mpamvu, umucamanza Rowland yafashe icyemezo cyo guhagarika igihano cya Bowen cy'ibyumweru 48. Ahubwo Bowen yahawe itegeko ryo kujya ataha mu rugo saa kenda akaba yemerewe kuva mu rugo nyuma ya saa moya.

Bowen w'imyaka 26 yababariwe gufungwa ibyumweru 48 kubera ubugufi bwe ariko icyaha kikazakomeza kumubarwaho imyaka 10.