Kanye West yungutse umutera akabaraga

Kanye West yungutse umutera akabaraga

 Oct 27, 2022 - 04:19

Umuhanzi Kanye West uri mu mazi abira kugeza ubu, yungutse mugenzi we urimo kumutera akagufu n’ubwo bigoye.

Uwavuga ko Kanye West arimo guterwa amabuye hirya no hino ntiyaba abeshye, uyu muhanzi wahagaritswe ku mbuga nkoranyambaga hafi ya zose, kompanyi zakoranaga nawe zikamutera umugongo, yashyize abona umushyigikiye nyuma y’iminsi aterwa amabuye wenyine.

Umuhanzi Daniel Hernandez wamamaye nka Tekashi 6ix9ine usanzwe uzwiho kutaripfana, yiziritse umukanda avuga ko n’ubwo Kanye West arimo gutereranwa, we amushyigikiye ndetse ko ibyo yakoze aribyo kandi cyane.

Mu kiganiro uyu muraperi yagiranye n’itangazamakuru, yahamije ko Kanye West ari intarumikwa kandi amushyigikiye.

Tekashi 6ix9ine yagize ati “Kanye West ni ikirura si inama. Ahagarara mu nyungu ze, Kanye West ndamukunda kandi nkunda n’uko ahagarara ku bintu.

Kanye West ntajya agendera ku bantu, akora ibintu bye kandi ubona ko bifite umumaro”.

Tekashi 6ix9ine nyuma yo kuvuga ibi nawe yahise atangira guterwa amabuye ariko abandi bakavuga ko kuri we ari amayeri yo kugirango yongere avugwe cyane ko atari izina rinini nka Kanye West ndetse ko kuri we ntacyo ahomba nk’uko Kanye West arimo gukomanyirizwa.

Tekashi ni umwe mu bahanzi batajya barya indimi iyo babajijwe ku bintu.

Kanye West amaze iminsi akomanyirijwe na sosiyete nyinshi yakoranaga nazo zirimo Gap, Adidas, Balenciaga, CAA n’izindi zamuteye umugongo nyuma y’amagambo yibasira abirabura avuga ko “Blacklivesmatter” ari baringa ndetse n’ayibasira Abayahudi avuga ko ari abantu bikunda kandi bahorana itima ryo kuyobora Isi mu nyungu zabo ntakindi, amagambo bavuga ko ari uguhembera urwango ndetse ko ari imvugo yaranze Adolf Hitler kandi byamugejeje ku kubakorera Jenoside mu myaka 1941 - 45.

Kanye West kandi yakuwe ku rutonde rw’abagwizatunga bafite agera kuri miliyari y’ama dorali ya America nk’uko bitangazwa na Forbes magazine ikora uru rutonde.