Harmonize kwihangana byanze atakagiza Ariel Wayz

Harmonize kwihangana byanze atakagiza Ariel Wayz

 Feb 23, 2023 - 06:15

Mu mafoto Ariel Wayz yasangije abamukurikirana ku rubuga rwe rwa Instagram, Harmonize yamutakagije avuga ko ari umukunzi we.

Ariel Wayz umwe mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki nyarwanda, yasangije abantu ibihumbi 180 bamukurikirana ku rubuga rwe rwa Instagram ifoto ari mu mwenda wa kinyarwanda bituma benshi bacika ururondogoro.

Aya mafoto yayaherekesheje ubutumwa ngo "umunyarwandakazi" hanyuma abantu benshi biganjemo ibyamamare bagaragaza ko bishimiye uko yambaye ndetse bavuga ko aberewe cyane.

Harmonize uherutse mu Rwanda aho yari kumwe na Ariel Wayz ndetse n'abandi benshi bivugwa ko bakoranye indirimbo, yatanguranwe n'abandi bose mu gutakagiza Ariel Wayz.

Harmonize yagize ati "umukunzi wange" ashyiraho n'udutima twinshi cyane bigaragaza ko yamwishimiye cyane.

Usibye Harmonize, Madebeats nawe yishimiye aya mafoto, abwira Ariel Wayz ati ''Ni ibi ubundi nakubwiraga''.

Ifoto ya Ariel Wayz yambaye imikenyero yatumye benshi bacika ururondogoro.

Abantu benshi bagaragarije urukundo Ariel Wayz nyuma yo gushyira hanze ifoto akenyeye umwenda nyarwanda.