Umukunzi w’umuhanzi Bushali, banabyaranye umwana w’umuhungu, ukoresha izina rya Pontesiono, yifurije isabukuru uyu muhanzi mu buryo bw’uzuye imitoma itagira uko isa.
View this post on Instagram
Mu butumwa yageneye uyu mugabo babyaranye, yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko ku mugabo w’inzozi zanjye! Imana ikundindire kuri uyu munsi udasanzwe. Usobanuye Isi kuri njye, byose byanjye. Ndakwifuriza ibyiza byose Data”.
Uyu mugore yabwiye Bushali ko amukunda ndetse amwifuriza imigisha myinshi.
Muri 2021 nibwo byamenyekanye ko umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali yibarutse imfura y’umuhungu, abyaranye n’uwahoze ari umufana we bikarangira bakundanye.
Nyuma yo kubyarana aba bombi bahise batangira urugendo rwo gukundana.
Bushali n'imfura ye yabyaranye na Pontesiona.