Harmonize wifuza Yolo The Queen yatangaje ibyo kuba atarwaye SIDA

Harmonize wifuza Yolo The Queen yatangaje ibyo kuba atarwaye SIDA

 Jan 23, 2023 - 09:40

Harmonize wo muri Tanzania akomeje kuvugisha benshi nyuma y’urugendo yagiriye mu Rwanda bitunguranye akaza gutangaza ko ashaka ibyangombwa bimugira umunyarwanda. Si ibyo gusa kuko ashaka guhura na mama wa Yolo The Queen n’ibindi bitangaje.

Umuhanzi mpuzamahanga wo muri Tanzania Harmonize wiyise Konde Boy ari mu Rwanda kuva mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 22, uyu muhanzi yaje mu Rwanda, aje gusura mugenzi we Bruce Melodie bamaze gukorana indirimbo ebyiri.

Umuhanzi Harmonize yakiriwe na Bruce Melodie bari bakoranye indirimbo "Totally Crazy na the way you are".

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize akigera mu Rwanda, yatangaje ko ntayandi mahitamo afite, usibye kurongora umunyarwandakazi cyangwa akaraswa mu mutwe.

Ako kamwanya, uyu muhanzi yahise agaragaza ko atarwaye SIDA, ni ubutumwa yashyize kuri Instagram story ye, ibi byafashwe nko gushaka kureshya inkumi zo mu Rwanda kugirango zimugane nta rwicyekwe.

Yeretse abanyarwanda ko adafite ubwandu bwa SIDA.

Harmonize yahise ahura n’abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie n’ikipe ye ya 1:55 am ya Coach Gael irimo Element n’abandi.

Uyu muhanzi kandi yagaragaye ari muri studio n’abahanzi nka Ariel Wayz, Kenny Sol , Bruce Melodie, Element n’abandi.

Harmonize yanyuzwe n’indirimbo z’abanyarwanda.

Uyu musore akigera mu Rwanda, nyuma yo kugaragara ari muri studio n’abahanzi batandukanye, yerekanye indirimbo zamushimishije arizo “You Should Know” ya Ariel Wayz, na “Kashe” ya Element yatumye acika ururondogoro.

Harmonize yanyuzwe n'indirimbo z'abanyarwanda.

Yongeye guhamya ko akunda umunyarwandakazi Yolo The Queen.

Nyuma y’uko umwaka wa 2021 wari wasize Harmonize agerageje kureshya uyu mukobwa ariko bigafata ubusa, yongeye kwerekana ko ari umugore w’inzozi ze.

Cyane ko Harmonize akigera mu Rwanda yari yavuze ko afite amahitamo amwe yonyine ariyo kurongora umunyarwandakazi cyangwa akaraswa mu mutwe. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko agomba guhura na nyina wa Yolo The Queen ku bubi na bwiza.

Ati “Nintahura nawe bizaba ari bibi cyane”.

Mu mwaka wa 2021 Harmonize yakoze ibishoboka byose ngo atsindire Yolo The Queen ariko biranga.

Icyakora uyu mwaka nizo ntego, dore ko kuri ubu nta mukunzi afite.

Harmonize arashaka kuba umunyarwanda.

Mu butumwa yabanje gushyira kuri Instagram ye, yari yavuze ko umujyi wa Kigali ariwo mwiza abonye kuva yabaho, yahise avuga ko yifuza guhabwa indangamuntu y’u Rwanda.

Harmonize arifuza kuba umunyarwanda.