Mu myaka 80 amaze ari mu mwuga wo gukina Film, yagaragaye muri film 50 n'ikinamico 100. Yagaragaye muri filime zitandukanye nka ‘Three sisters’ mu mwaka wa 1982, ‘The Serbian remake of classic medical’, ‘Emergency room’ mu 2014 n’izindi umuntu utarorondora.
Uretse kuba yarabaye umukinnyi mwiza wa Film iyi si yari ifite, yabaye ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), kuva mu mwaka 1980 kugeza mu 1984.
Ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, nibwo amakuru yatangiye gusakara hirya no hino ku isi ko uyu mukinnyi wa Film yamaze kwitaba Imana kubera izabukuru.
Yavutse ku wa 16 nzeri 1918 yitaba Imana ku wa 08 gashyantare 2023, yavukiye mu gihugu cya Serbia ahitwa Branka Ćosić ashyingiranwa n'umukinnyi wa Film akaba n'umusemuzi Mlada Veselinović mu mwaka wa 1948 nzeri ku itariki ya 30.
Branka Veselinović yavutse kuri papa we wakoraga mu isomero witwa Aleksandar na mama we Jovanka avuka ari umwana wa 6 akura akunda gucurunga Piano akaba atabarutse abasha kuvuga indimi Russian, English, German, Czech, Hungarian, Slovenian, and Macedonian.
Yatabarutse afite imyaka 104, Imana imuhe iruhuko ridashira!