Harry Styles umugore yatumye ahagarikira indirimbo hagati mu gitaramo

Harry Styles umugore yatumye ahagarikira indirimbo hagati mu gitaramo

 May 25, 2023 - 01:12

Umuhazi Harry Styles yahagaritse kuririmba iminota mike kugira ngo afashe umwe mu bagore bari baje kumureba.

Ku wa Kabiri, Harry Styles yataramiraga abakunzi be mu Budage mu kindi gitaramo cya  Love On Tour, ariko ibyo yakoreye ku rubyiniro rwa sitade Olempike ya Munich, byashimishije benshi, cyane cyane kubera impamvu imwe ikomeye.

Harry Styles yahagaritse indirimbo yaririmbaga kugira ngo atange inama ku mugore wari uzikeneye

Mu myamabaro itangaje, uyu muhanzi w’imyaka 29, yasusurutsaga abakunzi be, mbere yo kubona ikimenyetso kuri umwe mu bafana be.

Yahise ahagarika kuririmba, maze Harry yumvikana agira ati: “Urashaka kugeza ikibazo  cyawe kuri rubanda?”

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya One Direction, yavuganaga n’umugore witwa Cecilia wari ufite icyapa cyanditseho ngo:”Yanshiye inyuma”. Ese namubabarira? '

Mu ijambo rye, Harry yagejeje ikibazo cya Cecilia ku bantu ibihumbi bari bateraniye aho, batangira kuvugira icyarimwe bati: “Mumujugunye, mute”.

Ubwo Cecilia yabwiraga Harry izina ry’umukunzi we ko ari Flo, yarasubije ati: “Flo, kubera iki? Ese ntibikwiye ko tumujugunya kure?”

Harry yongeyeho ati: “ Ese Flo iri hano muri iri joro?” Cecilia aramusubiza ati: “Arimo gukora”.

Harry yahise avuga ati: “Ibyo birababaje kuko mfite ibibazo bimwe nifuzaga kumubaza.”

Mu gusangira ibihe bidasanzwe kuri Instagram, MailOnline ivuga ko Cecilia yanditse ati: “Wakoze cyane, Harry, wowe n'abantu 70,000 bari i Munich, ku nama zanyu!”

Ibi byaje nyuma yuko Harry yizihizaga isabukuru y’umwaka umwe alubumu ye Harry’s House ikoze amateka. Nyuma yo kugirwa inama, uyu mugore yaje gushimira Harry Styles n'abafana bagenzi be bamugiriye inama 

Aya mateka yakoze, yamuhesheje intsinzi ku isi yose, bituma Harry aba umwe mu bahanzi bacurije kurusha abandi  mu 2022 muri Amerika.

Ikindi kandi, imwe mu ndirimbo ziri kuri uyu muzingo, iyitwa “As It Was” yumviswe n’abarenga miriyari ebyiri kuri Spotify yonyine.