The Choice Awards 2022: Abahanzikazi batanu bigaruriye imitima y’abanyarwanda 2022

The Choice Awards 2022: Abahanzikazi batanu bigaruriye imitima y’abanyarwanda 2022

 Jan 6, 2023 - 06:52

Abahanzikazi nyarwanda batanu bitwaye neza muri 2022 Bwiza, Butera Knowless, Alyn Sano, Marina na Ariel Wayz bahataniye Best Female artist of the year muri The Choice Awards 2022.

Ibihembo ngarukamwaka bya The Choice Awards byagarutse ku nshuro ya gatatu. Ni ibihembo bitegurwa na Isibo tv by’umwihariko mu kiganiro The Choice Live bigamije gushimira abagize uruhare mu myidagaduro mu gihe kingana n’umwaka wose.

Dore abahatanye muri The Choice Awards Best Female artist.

Bwiza yahiriwe cyane n’umwaka wa 2022 kuko ni umwaka wahamije ubuhangange bwe binyuze mu muziki yakunzwe na benshi ndetse n’ibitaramo yagiye agaragaramo.

Uyu muhanzikazi yakoze indirimbo zakunzwe zirimo “Ready’ “Rumours’ “Exchange’ “Warubizi” yakoranye na Kataleya & Kandle “Ready remix” yakoranye na John Blaq “Amano” “Turajana” yakoranye na Alvin Smith wo mu Burundi n’izindi.

Uyu mukobwa kandi yagaragaye mu bitaramo bitandukanye birimo “Kigali Fiesta” ibitaramo bya CHOGM, uyu mukobwa kandi yakoze ibitaramo muri Uganda n’ahandi.

Bwiza uherutse kwegukana igihembo cy'umuhanzikazi mwiza muri IMA awards ahataniye The Choice Female artist award.

Butera Knowless ni umwe mu bongeye kugaragaza ko ari inkingi ya mwamba mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu gitsinagore dore ko yakoze indirimbo zigakora ku mitima abanyarwanda benshi.

Uyu mubyeyi yakoze “Bafana bafana” yakoranye na Fireman na Bull Dog, “Mahwi” yakoranye na Nel Ngabo, na “Tobora”

Umuhanzikazi Butera Knowless umaze imyaka myinshi muri muzika ahataniye The Choice Female Artist award.

Alyn Sano ni umuhanzikazi wakoze ibihangano byinshi byakunzwe birimo indirimbo “Boom” “Fake Ghee’ “Radiyo’ “Say Less” yakoranye na Fik Fameica na Sat B, “Ndakwimundira” yakoranye na B Face “One” yakoranye na Andy Bumuntu na Social Mula, “Mazi ya Nyanja” yakoranye na Junior Rumaga na “Bonane” yakoranye na Dj Pius na Bushali.

Alyn Sano ahataniye The Choice Awards 2022.

Marina Deborah nawe ni umwe mu bahanzikazi bitwaye neza binyuze mu ndirimbo yagiye akora zigakundwa zirimo “VIlla’ “Koroga’ “Tuza’ “Shawe’ “Ok” yakoranye na Li John.

Marina ni umwe mu bagize umwaka mwiza wa 2022.

Ariel Wayzyakoze indirimbo zirimo “Good Luck’ “Demo” yakoranye n’abandi bahanzi, “Uno” yakoranye na Bruce the 1st na Bull Dog , “Closer” yakoranye na 2Saint’ “Tattoo” yakoranye na Dj Toxxky’ “Kigali” yakoranye na Mr Kagame’ “Ep” yise TST iriho indirimbo nka “Bad’ “You should know” n’izindi.

Uyu mukobwa kandi yanakoze ibitaramo bitandukanye mu Rwanda no hanze.

Ariel Wayz ahataniye igihembo cya Best Female artist muri The Choice Awards 2022.