Tariki ya 1 Mata 2023 nibwo Bahavu Jeannette yegukanye imodoka nk'igihembo cy’umukinnyi ukunzwe muri Rwanda International Movie Awards ( RIMA) .
Nyamara nubwo yari antsindiye iyo modoka, ntiyahise ayihabwa kuko Rwanda International Movie Awards hari ibyo yari icyumvikana na Ndoli Safaris yari yabateye inkunga, ari nayo yari gutanga iyo modoka.
Habaye iki kugira ngo Bahavu atabona imodoka?
Ubundi Rwanda International Movie Awards yagiranye amasezerano na Ndoli Safaris avuga "ko Ndoli Safaris yari gutanga imodoka ifite agaciro ka miliyoni 12500000f hanyuma asaga kimwe cya kabiri agahita ahabwa RIMA noneho ayandi akazaboneka mu gihe cy'amezi 12 aturutse mu kwamamaza iyo modoka n'umuntu wari kuba wayegukanye."
Ikibazo cyaje kuba ko Bahavu yanze gutwara imodoka iriho ibirarango bya Ndoli Safaris kuko yari kuba ari kuyamamariza kandi nta mafaranga bamuhaye.
Muri rusange ikibazo kiri hagati ya Ndoli Safaris na RIMA. Gusa ku ruhande rwa RIMA bemera ko iyo ngingo y'uko uwari gutwara imodoka yari kwamamariza Ndoli Safaris batari bayibonye mu masezerano.
Impande zose zagiranye ibiganiro mu minsi ishize
Ubwo impande zose zahuraga ngo zige neza kuri iyi ngingo, Bahavu yemeye ko imodoka bashyiraho akapa gato ka Ndoli Safaris, ariko Ndoli Safaris ibitera utwatsi.
Magingo aya rero abakoresha imbuga nkoranyambaga bari kwibasira uyu mudamu ngo yanze imodoka, ibi bigarukirwa n'andi makuru yavugaga ko ashobora kutayihabwa.

Bahavu Jeannette arasaba guhabwa imodoka yegukanye
Aha rero niho uyu mudamu yahereye asaba ubuvugizi kugira ngo ahabwe imodoka ye. Ibi kandi ari kubikora mu gihe yari yitabaje na RIB ngo imurenganure.
Nta kabuza kugira ngo iyi modoka ihabwe nyira yo birasaba ko hari uruhande rwigomwa. Gusa ku ruhande rwa Bahavu avuga ko agomba guhabwa imodoka ye mu gihe Ndoli Safaris nayo isaba ko amasezerano yubahirizwa.
Kuri iyi ngingo, umupira bahita bawusigira Rwanda International Movie Awards ( RIMA), aho ubwo biyisaba ko yatanga ayo mafaranga yose yari kuva mu kwamamaza ikayaha Ndoli Safaris noneho Bahavu agahabwa imodoka.
Kurikira ikiganiro cyose kuri The Choicelive
