Umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo ziryohera benshi producer Element, aherutse gusezera muri Country Records. Ni iya Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja yari amazemo imyaka igera kuri itatu. Aha ni naho yandikiye izina ahita yerekeza muri 1:55 Am ya Coach Gael. Iyi rero isanzwe ibarizwamo umuhanzi Bruce Melodie werekanye ubuhanga bwa Element.
Kuva icyo gihe, ntabwo muri County record bari barabonye umusimbura wa element mu gihe kigeza ku mezi abiri ashize batandukanye byavugwaga ko hari ibyo Noopja agomba gukurikirana kuri Element ko baba baratandukanye mu buryo budaciye mu mucyo.
Nyuma yo kubona ko nubundi bisa nko kugosorera mu rucaca, Country Records yamaze gusinyisha undi musore ukiri muto witwa Aime Patrick Bigirimana uzwi nka Real Beat ugaragaza ko azaba ishyiga ry'inyuma mu muziki nyarwanda mu minsi iri imbere.
Uyu musore yari asanzwe abarizwa muri Touch Records aho yakoze indirimbo zikunzwe cyane harimo Buriyana ya Niyo Bosco, Rompe ya Afrique ndetse n'izindi zitandukanye.
View this post on Instagram
