Chance yahishuye uko Ben yamufashije gukira agahinda gakabije

Chance yahishuye uko Ben yamufashije gukira agahinda gakabije

 Mar 26, 2026 - 18:52

Itsinda riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Ben na Chance ryagarutse ku bihe bikomeye banyuzemo birimo igihombo gikomeye cyo kubura umwana wabo w’impfura, byatumye Chance abona ko urukundo n’ubufatanye by’umugabo we byabafashije kongera kwiyubaka.

Mu kiganiro bagiranye na 'IGIHE Sports', Chance yavuze ko icyo gihe cyamubereye urugendo rukomeye, bitewe n’uko abantu benshi batigeze bumva ububabare bwe, ahubwo bamwe bakamubwira amagambo amukomeretsa kurushaho.

Yagize ati: “Nabwiwe amagambo mabi cyane kugeza aho nibajije nti 'ese umuntu abuze icyo ambwira ntiyaceceka?”

Chance yavuze ko hari n’igihe yabazwaga niba yaragumbye (ingumba), ibintu byamuteraga urujijo n’agahinda, kuko yari azi neza ko yigeze kubyara ariko na none akaba nta mwana afite. Ibyo byose byatumaga yumva asa n’utabyumvikanaho n’umutima we, bikamuca intege cyane mu buzima bwe busanzwe no mu murimo wo kuririmba.

Yavuze ko byageze n’aho ajya ku rubyiniro kuririmba, ariko umutima we wuzuye intimba n’ibitekerezo byinshi, akumva ko abantu bose bavuga ari we bari kuvuga, bikamugabanyiriza icyizere ndetse bigatuma yibaza niba agikwiye gukomeza uwo murimo.

Nubwo ibyo bihe bitari byoroshye, Chance yagaragaje ko umugabo we Ben yamubereye inkomezi idasanzwe. Yavuze ko mu gihe hanze yahuraga n’amagambo mabi, mu rugo yahasangaga ihumure n’inkunga imufasha kongera kwishima.

Yagize ati: “Nahuraga n’amagambo mabi hanze, ariko nagera mu rugo nkakomera. Yambwiraga amagambo anyubaka, ntiyigeze anyibutsa ibihe bibi naciyemo nk’abandi.”

Ibi byagaragaje ko urukundo n’ubufatanye mu muryango wabo byabaye umusingi ukomeye wabafashije guhangana n’icyo kigeragezo gikomeye.

Nyuma y’iyo myaka ari mu gahinda, Chance na Ben bagaragaje ko Imana yabashumbushije, kuko kuri ubu bafite abana bane bafata nk’umugisha udasanzwe nyuma y’imyaka ine yashize batarabona undi mwana nyuma y’uwo bari babuze.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien