Samusure ntiyumva uburyo yarenze imyaka 25 atarashaka umugore

Samusure ntiyumva uburyo yarenze imyaka 25 atarashaka umugore

 Mar 31, 2026 - 21:20

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Kalisa Ernest uzwi nka Samusure, yatangaje ko atiyumvisha uburyo ageze magingo aya akiri ingaragu, mu gihe kuva akiri muto yari afite inzozi zo kuzashaka akiri muto.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya 'Max TV', Samusure yavuze ko akiri umwana yumvaga ko azageza ku myaka 25 y'amavuko yaramaze kubaka urugo rwe, ariko siko byagenze nk’uko yabitekerezaga.

Yagize ati: “Nkiri mutoya numvaga ko nzageza imyaka 25 mfite umugore.”

Nubwo ibyo yatekerezaga bitabayeho, Samusure agaragaza ko ubu ashyira imbere ubuzima bwe n’iterambere rye, akemera ko ibindi byose birimo n’urukundo, bizaza mu gihe gikwiye.

Uyu mukinnyi wa filime yemera ko kuba atarashaka umugore bitamushimisha cyane, ariko akizera ko buri kintu kigira igihe cyacyo, ashimangira ko igihe nikigera azashaka umugore akubaka urugo rwiza.

Yagize ati: “Inkono ihira igihe, igihe nikigera nzashaka kandi nzagira urugo rwiza” .

Yanagaragaje ko kuba akiriho kugeza ubu abifata nk’umugambi w’Imana kuri we, bityo akizera ko n’ibindi byose azabibonera mu gihe gikwiriye.

Samusure yagarutse kuri ibi nyuma y’igihe gito gishize ateguje ubukwe buzaba mu Ukuboza 2026.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien