Umuhanzi Platin yari amaze iminsi yitegura igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu (UAE) mu mujyi wa Dubai aho cyari giteganyijwe ku wa 17 Gashyantare 2023.
Platin abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko iki gitaramo cyasubitswe kubera ko aho gukorera hatinze kwemezwa ndetse ngo hatangire hatunganwe hakiri kare bahitamo kuba bagisubitse.
Iki gitaramo cyari cyateguwe n’inzu y’imideli ya Urutozi Gakondo byari biteganyijwe ko kizabera kuri Hues Boutique Hotel ariko kugeza ubu amatariki Cyimuriweho ntabwo aratangazwa.
Ku wa 4 Gashyantare 2023 nibwo umuhanzi Platin yashyize hanze EP ye yise "Baba" hariho n'indirimbo yakoranye na Rémy Adan wo muri Côte d’Ivoire indirimbo bise ‘Selfie’.
View this post on Instagram
