Pasika yakomotse hehe?

Pasika yakomotse hehe?

 Apr 9, 2023 - 12:45

Imirongo yo muri bibiliya, amateka agaragaza inkomoko ya Pasika umunsi wizihizwa n'abakirisitu ku isi hose ikaba yarahozeho mbere ya Yesu.

Buri mwaka, abakirisitu ku isi hose bizihiza umunsi mukuru wa Pasika ndetse mu bihugu hafi ya byose ku isi, bitanga ikiruhuko cy'umunsi mukuru wa pasika.

Hari ibyo abantu batari bamenya ku munsi mukuru wa Pasika, ese pasika isobanuye iki? Kubera iki yizihizwa, ese yakomotse hehe?

Pasika isobanuye iki?

Izina ry’ikinyarwanda ry’uwo munsi mukuru ryumvikanisha ko ari Pasika y’Abayahudi yagizwe umunsi mukuru wa gikristo. Ariko hari igitabo cyagize kiti “inkomoko y’ijambo ry’icyongereza ryahinduwemo Pasika (Easter) ntizwi neza. Umupadiri witwa Venerable Bede w’Umudage ni we wahimbye iryo zina mu kinyejana cya munani, arikomoye ku izina ry’imanakazi y’urugaryi yo mu Budage yitwa Eostre.”

 Abandi bavuga ko Pasika ifitanye isano no gusenga imanakazi y’uburumbuke yo muri Foyinike yari ifitanye isano n’imana y’Abanyababuloni yitwaga Ishitari.​

Pasika na none kandi  ni umunsi mukuru wizihizwa n'abakirisitu bose ku isi hose aho baba bibuka izuka rya Yesu/Yezu nyuma y'iminsi itatu mu gituro nkuko abakirisitu babyizera.

Mu matorero menshi cyane cyane muri Catholic, pasika iba isoza iminsi mirongo ine (40) biyiriza ubusa bari mu gahinda mu rwego rwo kwibuka ububabare Yesu/Yezu yanyuzemo.

Pasika ufatwa nk'umunsi mukuru ukwiye kuza usanga abantu bose bamaze kwiyeza nkuko ijambo ry'Imana rivuga ngo Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. (1 Abakorinto 5:7)

Umuzuko wa Yesu/Yezu niwo ufatwa nk'inkomoko y'imyemerere ya gikirisitu nkuko Paul Intumwa yavuze ngo kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby'ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk'ubusa. (1 Abakorinto 15:14)

Abakirisitu kandi bemera ko umwuka wera w'ubuhanuzi bwabo ukomoka kuri Yesu Kristo nkuko ijambo ry'Imana rivuga ngo Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga. (Ibyakozwe n'Intumwa 2:4)

Igisobanuro cya Pasika ugendeye mu myizerere y'abapagani.

Abapagani bizera ko umunsi wa pasika bajyaga bizera ko ari kongera kuvuka no kuba mushya ku kigirwamana cya saxon.

Kubera ko byahuriranye, abamisiyoneri baje guhuza umunsi mukuru wo kongera kuvuka bundi bushya no kuba mushya. 

Pasika ko ivugwa mu isezerano rya Kera kandi yesu atari yabaho, isobanuye iki?

Pasika ni umunsi mukuru wizihizwa n’Abayahudi, bibuka igihe Imana yakuraga Abisirayeli mu bucakara bwo muri Egiputa mu mwaka wa 1513.

Imana yategetse Abisirayeli kujya bibuka icyo gikorwa buri mwaka, ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa Abibu ukurikije kalendari ya kiyahudi, ari na ko kwaje kwitwa Nisani.

Abayisiraheri mu kwizihiza pasika bajyaga i Yerusalemu kwizihiza Pasika nkuko biboneka muri bibiliya ngo, 

5 Ntuzatambire ibya Pasika ahantu hose h'iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, 

6 ahubwo ahantu Uwiteka Imana yawe izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari ho utambira umwana w'intama wa Pasika nimugoroba izuba rirenze, mu gihe cyo kuva kwawe muri Egiputa. 

7 Uzajye uwotsa, uwurire ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, mu gitondo usubireyo ujye mu mahema yawe. (Gutegeka Kwa Kabiri 16:5;7)

Indi mpamvu umunsi mukuru abayisiraheri bawuhuje n'umunsi wo kwizihiza Pasika, byahuriranye n'igihe yesu yasangiraga n'Intumwa ze bwa nyuma ku munsi mukuru wa Pasika.

Ku munsi mukuru wa pasika, abayahudi barahuraga bagasangira bakishimira ko Imana yabakuye muri Egiputa ababyeyi bakigisha abana babo amateka y'ibyabaye bava muri Egiputa.