Amerika iri guhungisha abanyabwenge bo muri Afghanistan igasiga imburamumaro

Amerika iri guhungisha abanyabwenge bo muri Afghanistan igasiga imburamumaro

 Aug 25, 2021 - 07:03

I Kabul mu murwa mukuru w’Afghanistan huzuye abashaka ubuhingiro. Icyokora si bose bari gufashwa guhunga kuko Amerika iri gutoranya abashobora gutanga umusanzu mu guteza imbere ibihugu bazahungiramo.  

Joe Biden uyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika ntarava ku izima ku cyemezo cyo gukura ingabo ze muri Afghanistan. Ku itariki 31 uku kwezi kwa munani, nta musirikare w’Amerika uzaba ari ku butaka bw’icyo gihugu kiri kuyoborwa n’Abataliban.

Abataliban nibaramuka bemeye ko ingabo za Amerika zikomeza kuguma muri icyo gihugu igihe gishobora kwiyongera. Ingabo za Amerika zimaze gufasha abaturage 70,700 guhera ku itariki 14 uku kwezi bagahabwa ubuhingiro mu bihugu bitandukanye. Uyobora Abataliban yavuze ko ku itariki 31 uku kwezi ibihugu byose biri gucyura abaturage babyo bisabwa kuba byasoje uwo mugambi ku ya 31 Kanama 2021.

Impungenge ku bari guhabwa ubuhingiro bazi ubwenge

I Kabul abari guhabwa amahirwe yo guhunga ni inararibonye mu nzego zitandukanye. Abahanga mu bijyanye na siyansi (Afghan experts, engineers, doctors) ndetse n’abandi bashobora kugera mu bindi bihugu bagatanga umusanzu mu iterambere rya byo. Itsinda ry’ibihugu birindwi bikize ryamaze kwanzura ko ritazemera ubutegetsi bw’Abataliban nibatemera ko ushaka guhunga wese agenda. Abarusiye bari guhungisha abarenga 500 bo muri Beralus, Kyrgyzstan, Tajikistan na Uzbestan. Banki y’isi yahagaritse inkunga ya miliyoni $784 yagombaga guha Afghanistan muri uyu mwaka ku mpamvu z’uko itizeye imikorere y’Abataliban.