Vibein Africa 10 yateguye irushanwa ririmo abahanzi 28

Vibein Africa 10 yateguye irushanwa ririmo abahanzi 28

 Nov 22, 2021 - 09:36

Vibein Africa yateguye irushanwa ryitwa 10 To Vibe rizahemba umuhanzi kumukorera alubumu, kumujyana mu gitaramo kizwi nka caravane du rire n’amafaranga ataravugwa ingano yayo.

Ubuyobozi bwa Vibein Africa bwabwiye The Choice Live ko Vibein Afurika ari urubuga rugamije kumurikira isi abanyarwanda abahanzi n’abanyempano zitandukanye binyuze mu marushanwa bategura. Ati:”Aba 28 batoranyijwe muri 48, twakoreye kuri Vibein Africa muri Vibein Show. Iyi vibein Africa ni kampani itegura imishinga migari yo kuzamura impano”.

Iyi kompanyi yabanje kuvugana n’abahanzi bashobora kuboneka noneho abo byakunze nibo bahise bakorana. Bakoreye indirimbo ba bahanzi 28 ariko nta kidasanzwe bagendeyeho batoranywa.

Ati:”Twakoranye mu gihe cy’umwaka ariko twabahaye amahirwe yo kuzamura urwego rwabo. Indirimbo zakorewe uri groove sound ikorwamo na Kenny Pro Beat, Aobeat na The Major”. Aba nibo bakoze ku bihangano biri muri Vibein Africa.

Uko bazareba amajwi

Umuyobozi yakomeje avugako hazarebwa ku bitekerezo bitangwa ku ndirimbo za bariya bahanzi bari guhatana. Ati:”Commentaire zishobora kuba zifite nka 60%. Views, likes na share zigabana 50%”. Izi ndirimbo ziri kuri sosho midiya za Vibein

Uko abahanzi bazahembwa

Muri 28 hazavamo abahanzi 10. Aba bahanzi nibo bazakorera mu mushinga w’iri rushanwa. Muri aba naho hazavamo bane. Aba bane bazahembwa. Umuhanzi uzahiga abandi azakorerwa igitaramo (Tour) na caravane du rire (comedy night festival) no gukorerwa alubumu. Azakorerwa kandi igitaramo mbaturamugabo (Mega concert). Kugeza ubu hateganywa ko azanahabwa akayabo k’amafaranga ataratangazwa. Ba bandi bane bazafashwa gukora umuziki ugamije ubucuruzi. Bazahabwa inyunganizi mu kubasha gucuruza umuziki ku rwego mpuzamahanga. Aho wa ba bahanzi bazazenguruka. Ni muri Rwanda, Burundi, RDC na Ethiopie.

View this post on Instagram

A post shared by VibeInAfrika (@vibeinafrika)

Hazabaho akanama nkemurampaka ariko gafite ijanisha rito ugereranyije n’abafana kuko bafite 60%. Abahanzi bahatanye barimo Kivumbi, Confy, Kaayi, Ice Nova, De Prince, Chartine, Pasco, Iddo Wurld, Dacky, Aime Unique, Young Kevin, Clout, Nillan, Marcelo Messenger, Shum-C, Yuhi Mic, na Derek Sano.

Harimo kandi Romeo Rapstar, Kenny K-Shot, Dani Kard, Mistaek, Juru, Dior Serge, Nabrizza, Linda Montez, Yivani, Pride na Rluta.