Hari umwana w’imyaka 9 watoraguye igisasu cyarashwe mu ntambara ya mbere y’isi

Hari umwana w’imyaka 9 watoraguye igisasu cyarashwe mu ntambara ya mbere y’isi

 Jan 10, 2022 - 02:45

Mu bwongereza,Lancaster umwana w’imyaka 9 yatoraguye igisasu cyarashwe mu ntambara ya mbere y’isi ariko nticyaturika maze akijyana mu rugo.

Umuhungu w’imyaka icyenda wari uri gushaka ibyuma hafi y’iwabo kuri Noheri yatoraguye igiturika kidasanzwe mu rugo. Ni igisasu cyatewe mu ntambara ya mbere y'isi ariko nticyaturika.

Ubwo uyu mwana witwa William Hartley yerekaga sekuru Nick icyo kintu,yabonye ko ari  gisasu cyo mu ntambara ya mbere y’isi ari nabwo uyu mwana yiyemeje kujya kucyereka se.

Ariko umuturanyi umwe yagize impungenge asaba umuryango we guhamagara abategura ibisasu.

Se w’uyu mwana yagize ati: “Rukuruzi ifata ibyuma nicyo kintu cya mbere yashakaga kuri Noheri, kandi yifuzaga cyane kugikoresha.

Bari bagiye ahari umuyoboro, yanyohererezaga amashusho y’ibintu bimwe na bimwe yari yafashe.

Noneho yahise ampamagara ambwira ko azanye ikintu mu rugo ariko adashobora kukizana mu nzu.

Twategerereje hanze tumubona afite iki gisasu nibaza ukuntu yashoboye kukizana mu rugo! Byarantunguye rwose. ”

Andrew yashyize iki gisasu mu igaraje y’inzu ye i Lancaster mbere yuko hahamagarwa itsinda rya Royal Logistics Corps Army Bombosal Team i Chester (Abategura ibisasu).