Mu nama yahuje abakuru b'ibihugu bigize SADC hakoreshejwe iyakure kuri uyu wa 11 Nyakanga, banzuye ko uyu muryango ugomba kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa DR-Congo mu rwego rwo guhangana n'imitwe ihakorera by'umwihariko M23 ndetse no kuhagarura amahoro.
Perezida Hage Geingob wa Namibia ukuriye Urugaga rushinzwe politiki, Igisirikare n’umutekano muri SADC, yatangaje ko Brigade y’Ingabo z’uyu muryango zizoherezwa muri RDC zigomba kuba zahageze bitarenze ku wa 30 Nzeri uyu mwaka.

Perezida Hage Geingob wa Namibia
Perezida Geingob yavuze ko umwanzuro bafashe nka SADC ari uko "Umutekano, ituze ndetse n’umudendezo mu karere kacu bigomba kurindwa ku kiguzi icyo ari cyo cyose." Ari nako yashimangiye ko kuri ubu abaturage ba RDC bakeneye ubufasha bwa SADC kugira ngo babashe "Gutangira ubuzima bushya."
Ibiro by'umukuru w'igihugu mu DRC nabyo bikaba byaremeje aya makuru babicishije kuri Twitter, dore ko na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ari mu bitabiriye iyo nama yo kwikoranabuhanga.
Byitezwe ko Ingabo SADC izohereza muri Congo Kinshasa zizasimbura iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zizaba zihamaze umwaka. Igitegerejwe ni ukureba niba izi ngabo za SADC zizarasana na M23, dore ko iza EAC zo zabiteye utwatsi ibyakomeje kubashwanisha na Guverinoma ya DR-Congo.
