Tanzania: Minisitiri w’Ingabo yatabarutse
Tanzania: Minisitiri w’Ingabo yatabarutse

Tanzania: Minisitiri w’Ingabo yatabarutse

 Aug 3, 2021 - 10:00

Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, Samia Suluhu Hassan, yakiriye inkuru y’akababaro y’uko Ministiiri w’Ingabo we, Elias John Kwandikwa yitabye Imana ku wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

Minisitiri Kwandikwa yaguye mu bitaro i Dar Es Salam aho yari yagiye kwivuza, ariko nta byinshi bifuje gutangaza kuri urwo rupfu rwe.

Ibiro bya Perezida wa Tanzania byandikiye Itangazo i Kigali kuri uyu wa Kabiri, rikubiyemo ubutumwa bw’akababaro bwohererejwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Salvatory Venance Mabeyo.

Iryo Tangazo rivuga ko Perezida Samia Suluhu Hassan yababajwe n’urupfu rwa Minisitiri Kwandikwa, wari n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania uhagarariye agace kitwa Ushetu mu Ntara ya Shinyanga.

Itangazo ry’ubutumwa bwa Perezida Suluhu rigira riti “Tubuze umuntu w’ingirakamaro, uruhare yagiraga mu mirimo itandukanye ntiruzibagirana. Kwandikwa yari umuyobozi w’intwari, wajyaga wita ku nshingano, akubahiriza amategeko”.

Perezida Suluhu yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, Ingabo ndetse n’Abanyatanzaniya muri rusange.

Kwandikwa yagizwe Minisitiri w’Ingabo na Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli ku itariki 05 Ukuboza 2020, ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora manda ya kabiri.

Kuri uyu munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu Hassan mu Rwanda, biteganyijwe ko asura agace kahariwe inganda i Masoro ndetse n’uruganda rwa Inyange rukora amata ruri ahitwa kuri 15.