Abantu 130 bamaze guhitanwa n'ibiza|Perezida Kagame yongeye gutanga ubutumwa

Abantu 130 bamaze guhitanwa n'ibiza|Perezida Kagame yongeye gutanga ubutumwa

 May 4, 2023 - 08:53

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashimiye inzego zinyuranye zikomeje ubutabazi ku miryango yagizweho ingaruka n'ibiza ndetse atanga n'ubutumwa bw'ihumure ku miryango yabuze ababo.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye akazi gakomeye inzego zirimo izishinzwe umutekano zikomeje gukora, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza biheruka kwibasira igihugu.

Ni nyuma y’imvura ikomeye yibasiye Intara y’Amajyaruguru, u Burengerazuba ndetse n’Amajyepfo byahitanye abantu 130.

Ni nyuma y’imvura idasanzwe yibasiye uturere tugize izi Ntara mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2023.

Ibiza kandi byasenyeye amazu arenga ibihumbi 3000, byangiza ibikorwa remezo bitandukanye ndetse bitanasize imyaka y’abaturage.

Kuva mu gitondo cy’ejo ku wa Gatatu inzego zirimo Ingabo z’Igihugu, Polisi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta biriwe bakora ubutitsa mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka na biriya biza ndetse no kurwana ku bikorwa remezo birimo gusibura imihanda yari yarengejwe n’inkangu.

Ibiza byibasiye igihugu bikomeje kwangiza byinshi 

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije kuri Twitter ye yagize ati: "Nimunyemerere nshimire inzego zacu z’umutekano ndetse n’Ingabo hamwe n’inzego za gisivile ndetse n’izindi nzego zirimo by’umwihariko abanyamadini, ku bw’akazi kadasanzwe bakoze umunsi wose ndetse n’ijoro mu rwego rwo kudufasha guhangana n’ingaruka z’ibiza byatewe n’ikirere cy’ejo hashize kandi kinakomeje. Nitwishyira hamwe tuzatsinda."

Magingo aya hari gushyingurwa abitabye Imana mu Karere ka Rubavu, aho inzego zinyuranye zagiye kwifatanya n'abaturage baho.

Minisitiri w'intebe Édouard Ngirente akaba yajyanye ubutumwa bwa Perezida Kagame, aho yababwiye ko Perezida Kagame yamutumye ngo ababwire ko " Guverinoma yifatanyije nabo kandi ko ikomeza kubafasha ibikenewe byose."

Minisiteri w'intebe Édouard Ngirente yifatanyije n'abaturage mu gushyingura abaguye mu myuzure n’inkangu byibasiye ibice by'Intara y'Iburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo

Ni muri urwo rwego, Guverinoma yatanze ubutabazi bw'ibanze harimo ibikoresho byo mu nzu n'ibindi binyuranye mu rwego rwo gukomeza gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza.

Uretse kandi kuba hari gukorwa ibikorwa byo gushyingura abitabye Imana, abaturage bari gukomeza gusibura imihande n'ibindi bikorwa by'ubutabazi.

Ikindi kandi abaturage bakaba bakomeje gushimira uburyo Leta ikomeje kubafata mu mugongo.