Rwanda Premier League 2021: Bigorange Rayon Sports na As kigali zabonye intsinzi

Rwanda Premier League 2021: Bigorange Rayon Sports na As kigali zabonye intsinzi

 Oct 30, 2021 - 11:54

Amakipe yari yitezweho intsinzi yayibonye Gasogi itsindira hanze.

Hari ku munsi wa mbere wa Rwanda Premier League aho amakipe yari yakire andi mu ntara zitandukanye z’igihugu.

Imikino yatangiriye ku isaha ya Saa 15:00.

Aho Umukino wari utegerejwe na benshi ni umukino wahuzaga Rayon Sports na Mukura Victory Sport. Ni umukino amakipe yombi yifuzaga gutsinda kuko ari amakipe yombi y’ubukombe.

Rayon Sports ni umukino Rayon Sports yatangiye ifite inyota yo kubona igitego kuko ntibyasabye Igihe kinini. Ku munota wa 4 yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rharb Youssef byaje gutuma Mukura itangira gusatira ngo irebe ko yakwishyura igitego ariko ntibyayikundira igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0 .

Igice cya kabiri cyagarukanye imbaraga kuri Mukura igerageza gusatira naho Rayon Sports igakomeza gucungira ku makosa.

Kuva ku munota wa 70 Rayon Sports yongeye kwiharira umupira ariko ukabona amakipe aranganya imbaraga kuko ntakipe yarushaga indi mu buryo bugaragara.

Umukino warangiye ari igitego 1-0 cyari cyabonetse mu gice cya mbere gitsinzwe na Rharb Youssef.

Undi mukino wahuzaga Espoir Fc yari yakiriye As Kigali. Ni umukino As Kigali yari itegerejweho gutsinda uyu mukino kugirango yizereko yiteguye guhanganira igikombe.

As Kigali yatangiye iri mu mukino neza kuko ku munota wa 8 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Aboubakar Lawal ariko ikomeza gusatira ariko ntiyabona ikindi gitego.

Igice cyambere cyarangiye ari igitego 1-0 cya As Kigali.

Igice cya kabiri cyagarukanye imbaraga kuri As Kigali yashakaga igitego cya kabiri, yakomeje gusatira ariko igitego gikomeza kubura ku munota wa 88 yaje gutsinda igitego cya 2 cyatsinzwe na  Hussein Tchbalala, umukino warangiye ari ibitego 2-0.

Undi mukino wahuzaga Marines Fc na Gasogi United.

Ni umukino warangiye Gasogi itsindiye hanze igitego cya 1-0 bwa Marines.