Rayon Sports imwe mu makipe yo mu Rwanda yiyubatse cyane mu bijyanye no kugura abakinnyi kugirango yongere kuba Ikipe ihanganira ibikombe. Nyuma yuko yari yarasinyishije abakinnyi bashya benshi bab’abanyamahanga barimo Souleymane Sanogo, Essambi Willy Onana , Rharb Youssef na Ait Lahssaine Ayoub ikomeje gusinyisha abandi bakinnyi.
Rayon Sports yamaze gutumizaho rutahizamu w’umunya-Brazil witwa Chrismar Malta Soares uturutse mu ikipe ya Vec Verginha esporte Clube yo mu cyiciro cya 7 muri Brazil.
Uyu rutahizamu natsinda igeragezwa azahita ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri.