Kuki M23 ikomeje kwivana mu bice yafashe?

Kuki M23 ikomeje kwivana mu bice yafashe?

 Mar 15, 2023 - 09:31

Amasasu akomeje kuvuza ubuhuha hagati ya M23 na FARDC, igitangaje ni uko M23 ifata ibice igahita ibivamo ntawe uyirukanye.

Imirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi hagati y'igisirikare cya Congo FARDC n'umutwe wa M23 ikomeje guhitana benshi.

Magingo aya umutwe wa M23 nubwo uri kumishwaho amabombe y'indege z'igisirikare cya Congo ariko n'ubundi uracyafata ibice bigari ku rugamba.

Nubwo igende ifata udusozi n'ibyaro inyuramo byose, ariko nyuma yo kurasana kuba kwabaye hagati y'impande zombi, M23 ihita irekura utwo duce ikigendera.

Kuki M23 irekura uduce iba yafashe?

Nyamara M23 nubwo irekura uduce iba yafashe ku kiguzi cy'amaraso, ariko idusigira ingabo zo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba ziri muri iki gihugu.

Nubwo bimeze gutya ariko, ibi byo gufata uduce ikaduha ingabo za EAC ngo arizo zihagenzura, Abanyapolitike bo muri DRC babyamaganye cyane.

Abanyapolitike bo muri Congo, bahise basaba umuryango w'abibumbye gusaba ingabo za EAC guhita zizinga utwangushye kuko ziri kurengera M23.

Aba bakongomani bakaba bifuza ko haza ingabo zibafasha kurasana n'umutwe wa M23.

Nyamara nubwo bamagana izi ngabo za EAC, zo ziri gushyira mu bikorwa ibyabazanye.

Amasezerano ya Nairobi na Luanda avuga ko ingabo za EAC zagombaga kujya mu duce umutwe wa M23 wari kuba warekure. Muri rusange zagiye kugarura amahoro muri DRC.

Iyi ni nayo mpamvu M23 itanga, iyo isobanura impamvu ifata uduce igahita iturekura. Uyu mutwe uheruka kurekura uduce twa: Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano ndetse na Kihuli.

Tariki ya 13 Werurwe kandi izi nyeshyemba zongeye kuva mu duce zari zirimo hafi ya Sake, ahari hamaze iminsi hari kubera imirwano ikaze.

Amakuru yavugaga ko izi nyeshyemba zahise zijya  mu duce twa Kitsanga, Muongozi, Busumba ndetse na Kirumbu, hafi y'agace ka Mweso.

Magingo aya hakomejwe kwibazwa uko iyi ntambara izarangira hagati y'izi nyeshyemba n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC.

Abasesenguzi ba politike muri aka karere bari kuvuga ko biri guca amerenga ko hazongera hakaba intambara izahuruza amahanga nk'intambara yiswe iy'isi yose muri Afurika n'ubundi yabereye muri iki gihugu.