Diamond Platnumz , Alikiba na Harmonize mu nkundura yo gusohorera rimwe album

Diamond Platnumz , Alikiba na Harmonize mu nkundura yo gusohorera rimwe album

 Oct 5, 2021 - 07:47

Alikiba yateguje Album ye isanga Diamond platnumz na Harmonize bari batangaje ko bagiye gusohora Album muri 2021.

Mu gihugu cya Tanzania ni hamwe mu hantu muri Afurika y’iburasirazuba haba ihangana ryeruye mu muziki.

Alikiba usanzwe ahangana na Diamond platnumz by’igihe kirekire kuva 2009 kugeza ubu yatangaje ko agiye gusohora Album ye yise Only One King izasohoka ku itariki ya gatandatu Ukwakira muri uyu mwaka (6/10/2021) bisobanuye  “Umwami umwe" bisa nko kwishongora kuri Diamond platnumz kuko akunze kwiyita umucunguzi wa Bongo Flava ya Tanzania.

Ibi yabitangaje nyuma y’igihe gito gishize Diamond Platnumz atangaje ko azasohora Album iriho zimwe mu ndirimbo nka Nanzaaje,Kamata na Waah yafatanyije na Koffi Olomide.

Ni mu gihe Harmonize umaze kuba umwe mu bahangana n’aba bahanzi bombi nyuma y’uko atandukanye na Wasafi Label ya Diamond Platnumz. Uyu muhanzi nawe yamaze gutangazako azasohora Album nyuma yiyo yasohoye agitandukana na Diamond platnumz yise "Afro East".

haribazwa Album izakundwa kurusha izindi hagati y’aba bahanzi bahanganye kurusha abandi muri Tanzania.