Biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi azagera mu Bushinwa ku wa 26 Gicurasi 2023, aho azaba aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ingabo za Congo Kinshasa, Jean Pierre Bemba.
Ni uruzinduko biteganyijwe ko azakirwamo na mugenzi we Xi Jinping w’u Bushinwa bagirane ibiganiro.
Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko uruzinduko rwa Tshisekedi i Beijing rugamije ubufatanye mu bya gisirikare ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Congo Kinshasa n’u Bushinwa.

Perezida Tshisekedi agiye kwerekeza mu Bushinwa
Uru ruzinduko mu Bushinwa ruje mu gihe muri Werurwe uyu mwaka Igisirikare cya Congo cyagiranye ibiganiro na kariya gihugu kifuzaga kugurayo indege z’intambara.
Ikindi kandi kuva muri 2008 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’uko Congo igomba kujya iha u Bushinwa amabuye y’agaciro, hanyuma na bwo bukayubakira ibikorwa remezo.
