Nyampinga w’uRwanda mu kugira umuco akabirusha bagenzi be, Miss Heritage 2022 Ruzindana Kelia yahaye ubutumwa urubyiruko arwibutsa impamvu rugomba gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Impamvu urubyiruko twibuka Jenocide yakorewe Abatutsi kandi bamwe tutari duhari nuko Kwibuka harimo kwiga, tukamenya ibyabaye n’icyabiteye kugirango turinde ejo hazaza kandi duhe agaciro abana b’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. #Kwibuka28”
Ibikorwa byo gukora Jenoside byatangiye guca amarenga mu myaka ya mbere ya 1985 ariko ishyirwa mu bikorwa ku mugaragaro muri 1994 bikozwe n’ubuyobozi bwariho hanyuma iza guhagarikwa na leta y’ubutabazi ya FPR Inkotanyi, mu minsi 100 hari hamaze kupfa abasaga miliyoni y’abatutsi bazira uko baremwe.
Miss wahize abandi mu kugira umuco Miss heritage 2022, Ruzindana Kelia yageneye ubutumwa urubyiruko.
Miss Ruzindana Kelia ni umwe mu rubyiruko rwavutse nyuma y’amahano yabaye mu rwanda (Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994)
