Ahazaza ha Kenny Sol na Juno Kizigenza batari mu biganza bya Bruce Melodie hateye impungenge!

Ahazaza ha Kenny Sol na Juno Kizigenza batari mu biganza bya Bruce Melodie hateye impungenge!

 Jun 27, 2021 - 05:24

Umwaka urirenze Bruce Melodie yiyemeje gufasha Juno Kizigenza na Kenny Sol. Icyamuteye kubafasha yituraga ibyo yakorewe n’abarimo Uncle Austin n'abandi bamufashije akirwana no kwamamara muri muzika nyarwanda.

Melodie:’’Ati tukiri aho jyewe n’abahungu amasezerano yarangiye’’.

Aba basore yabafashe muri gicurasi 2020 none iherezo ry’ayo masezerano yasojwe muri gicurasi 2021.

Bruce Melodie yabafashije ashaka gukora ibyo yakorewe n’abarimo Uncle Austin wamufashije atamuzi. Ati:’’Najyaga numva hari ikintu nakora mu gufasha abahanzi kuko nanjye narafashijwe’’.

Umuhanzi nyarwanda utavuka mu muryango ufite amikoro arasyigingira mu muziki

Umuhanzi nyarwanda washaka gutera imbere atabarizwa mu muryango wifashije bisaba ko agira abajyanama bafite amikoro. Ni ukuvuga ko kugira impano bidahagije kuba watera imbere ahubwo hakenerwa uyimurikira. Yaba Juno Kizigenza na Kenny Sol bakozwe indirimbo zirakundwa nyuma yo kujya mu Bitangaza bya Bruce Melodie.

Birashoboka gusubira inyuma mu gihe batabona ubafasha kandi usobanukiwe neza muzika nyarwanda.

Icyokora Bruce Melodie yemera ko nibabura ababafata bakifuza kugaruka azakomeza kubafasha.

Kenny Sol akiri mu ‘’Bitangaza’’ yakoze ‘’Ikinyafu, Agafire, umurego, You&I yatangiriyeho akinjira mu ‘’Igitangaza’’. Ndetse na Ikinyafu yakoranye na Bruce Melodie. Iyo uteye akajisho kuri shene ya Kenny Sol ubona ko indirimbo yakoze mbere zari zitarakiriwe neza nk’izo yakoze ari gufashwa.

Juno Kizigenza izina rye ryazamutse ari mu Igitangaza

Indirimbo zazamuye izina rye zirimo’’Mpa formula, Solid, Nightmare, Nazubaye iheruka zose zakozwe ari mu Igitangaza. Aba bahanzi batabonye ubafata ufite ubushobozi nta kabuza basubira inyuma icyokora bari ku rwego rwiza rwo kuba umushoramari wabafata yaba afite impano zacuruzwa zikunguka.

Reba hano Nazubaye

Reba hano umurego ya Kenny Sol