Amakipe  Étoile Du Sahel na APR Fc yanganyije

Amakipe Étoile Du Sahel na APR Fc yanganyije

 Oct 16, 2021 - 13:25

APR Fc yari yakiriye Étoile Sportive Du Sahel yananiwe gutsindira mu rugo n’ubwo yari yagaruye Fitina Ombalenga wari ufite imvune.

Ni umukino Apr Fc yatangiye nabi kuko ntibyasabye igihe kinini ngo itsindwe igitego cya mbere yatsinzwe ku munota wa 4 cyatsinzwe na Tayeb Meziani ari nako Étoile Sportive Du Sahel yiharira umupira.

Kuva ku munota wa 15 Apr Fc nayo yatangiye kwiharira umukino itangira kugerageza uburyo bwari kuvamo igitego ariko ntibyayikundiye kuko Étoile Du Sahel yari yamaze kwiga neza uburyo bwiza bwo kugarira.

Apr Fc yakomeje kwiharira umupira ikomeza no kugerageza kumena urukuta rwa Étoile Du Sahel byatumye abasore nka Alain Kwitonda bagerageza gushaka igitego ariko ntibikunde. Ntibyatinze kuko ku munota wa 41 Manishimwe Djabel yishyuye igitego ku mupira yari ahawe na Jacques Tuyisenge wari wagize ikibazo cy’imvune.

Amakipe yombi yatangiye kunganya imbaraga byaje gutuma igice cyambere kirangira ari 1-1 .

Igice cya kabiri

Umukino watangiye amakipe yombi anganya imbaraga ariko Étoile Du Sahel yiharira umupira mu gihe Apr fc yacungiraga ku makosa ya Étoile Du Sahel.

Ku munota wa 60 Apr Fc yatangiye kwiharira guhanahana umupira n’ubwo gutera mu izamu byagoranaga ahubwo Étoile Du Sahel ikagerageza gutera imipira myishi yerekeza mu izamu rya Apr fc.

Ku munota wa 75 Mugunga Yves wari winjiye asimbuye Djiburile Mugisha yahushije igitego cyari cyabazwe.

Étoile Du Sahel.

Umukino waje kurangira amakipe yombi anganya Igitego 1-1. Ibitego byombi byari byatsinzwe mu gice cya mbere.

Apr Fc yagerageje gukora impinduka

Mugisha Gilbert yasimbuwe na Mugunga Yves. Nshuti innocent yasimbuye Jacques naho Ishimwe Anicet yasimbuye Alain Kwitonda gusa ntibabashije guhindura umukino ngo babone igitego cya kabiri cyari gutuma bajya mu mumutuzo.

Apr fc yiteze kuzakina umukino wo kwishyura uzaba kuwa 23 ukwakira 2021.