Papa Francis yageneye ubutumwa abakirisitu kuri Pasika

Papa Francis yageneye ubutumwa abakirisitu kuri Pasika

 Apr 9, 2023 - 11:16

Muri misa ya pasika 2023 yasomewe muri bazirika ya St Peter, Papa Francis yasabye abakirisitu gusiga byinshi bibagoye inyuma bakongera kugirana umubano mwiza n'Imana ndetse bakibuka izuka rya Yezu barushaho kujya imbere ntibaheranwe n'amateka y'ahahise.

Mu gitondo cyo kuri uyu iki Cyumweru muri bazirika yitiriwe mutagatifu Peter iherereye i Vatican niho Papa Francis yasomeye misa ya Pasika ya 2023, umunsi abakirisitu bizihiza izuka rya Yezu.

Papa Francis yatanze ubutumwa bugira buti:"Bibiliya itubwira ko ku mva(ya Yezu), batekereza ko baramubona mu bapfuye ndetse ko byose byarangiye, iteka ryose. Rimwe na rimwe natwe dushobora gutekereza ko ibyishimo byo kubana na Yezu byaba biri mu hashize, mu gihe kuri ubu hari imva:Imva yo guhemukirwa, imva yo kubihirwa n'isi, imva yo kutagira uwo wizera, ugatekereza ko ntakindi kintu cyakorwa, ko bitahinduka, ukabaho by'uyu munsi kuko nta kizere cy'ejo gihari.

"Niba twuzuye agahinda, tukaba turemerewe n'umubabaro, twumva dushyizwe hasi n'ibyaha, tujagarajwe n'ibibazo, tunazi ubusharire bwo kubaho nta munezero."

Papa Francis yakomeje ati:"Hari igihe dushobora kumva turambiwe ibyo tubamo buri munsi, mu isi igoye aho abanyabwenge n'abanyembaraga aribo bayobora. Ikindi gihe tukumva nta kirengera ndetse ducitse untege imbere y'imbaraga z'ikibi, amakimbirane atandukanya abari kumwe, intambara - hari byinshi. Muri ibi bihe bisa - buri umwe muri twe azi ibyacu - inzira zacu ziba ziri hafi y'imva, ubundi tugahagarara hariya twuzuye agahinda no kwicuza, twenyine ndetse twacitse intege, dusubiramo ijambo "kubera iki".

Papa Francis yakomeje avuga ko icyo Pasika ikora ari gutera imbaraga abakirisitu bagakomeza kujya imbere, bagasiga inyuma ibibasubiza inyuma. Bigasa nko gukura ibuye ku gituro aho imitima ya benshi ifungiranye, kuko Yezu yazutse agahindura ikerekezo cy'ahazaza h'abamwizera.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi yakomeje avuga ko icyo abantu baba basabwa gukora ari kwibuka ubundi ugakomeza ukajya imbere, kuko avuga ko kwibuka byongera kuguha ibyiringiro n'umunezero uterwa n'Imana ubundi wowe ugakomeza ujya imbere.

Papa Francis yasoje agira ati:"Nshuti bavandimwe namwe bashiki bange, mureke dukurikire Yezu i Galiraya, tube kumwe nawe, tumuramirize hariya aho adutegerereje. Tugarure bwa bwiza bwa wa mwanya twamenyaga ko ari muzima ndetse tukamugira umuyobozi w'ubuzima bwacu.

"Reka dusubire i Gariraya, i Gariraya ku rukundo rwacu rwa mbere. Reka buri umwe muri twe asubire i Gariraya he, aho yahuriye nawe bwa mbere[Yezu]. Mureke tuzuke mu buzima bushya."

Papa Francis muri misa ya Pasika 2023

Misa yatangijwe mu mwijima hacanwa buji zigaragaza umucyo Yezu yazaniye isi

Muri iyi misa habereyemo n'umubatizo