Diamond Platnumz yaguze Cadillac Escalade ihagaze miliyoni $1.5-Video

Diamond Platnumz yaguze Cadillac Escalade ihagaze miliyoni $1.5-Video

 Jun 23, 2021 - 17:44

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatandatu Diamond Platnumz yaguze Cadillac Escalade abo batavuga rumwe bamuserereza ko yaguze iyakoze adakwiriye kubyigamba. Yanze agasuzuguro ahita atumiza itaragera ku butaka (0km) bityo atanga gasopo.

Iyi modoka ni imwe mu zigendwamo n’abahanzi b’abakire muri Amerika ndetse na perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika niyo agendamo. Ni ukuvuga ko ihagaze miliyoni 1.5$ ku buryo Atari buri wese wayigondera. Hari amakuru avuga ko mu minsi iri imbere Diamond Platnumz azagura Rolls Royce na Private Jet mbere yo gusohora album amaze igihe atunganya.

 Reba uko iyo modoka yagejejwe mu rugo rwa Diamond Platnumz