Zelenskyy yishongoye kuri Putin

Zelenskyy yishongoye kuri Putin

 Feb 9, 2023 - 06:30

Mu ruzinduko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yagiriye mu Bwami bw'u Bwongereza yavuze amagambo y'ubwishongozi ku ntambara igihugu cye kirimo n'u Burusiya

Mu buryo butigeze butanganzwa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Gashyantare 2023, Perezida Zelenskyy yageze mu gihugu cy' u Bwongereza, aho yahuye na Minisitiri w'intebe Rishi Sunak.

Muri uru ruzinduko, akimara guhura na Sunak yahise ajya mu Nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza.

Ahavuye yagiye guhura n'Umwami Charles III i Buckingham aho yanavugiye ijambo.

Mu ijambo rye yavuze ko ashimira u Bwongereza uburyo bukomeje kubafasha mu ntambara n'u Burusiya, ariko yongera kubasaba indenge kabuhariwe z'intambara.

Mu bwirwaruhame yavuze ari mu Bwongereza, bamwe bashyigikiye u Burusiya bakaba bavuze ko yarari kwishongora ku Burusiya.

Yagize ati " Turabizi ko Ubwigenge buzatsinda, Turabizi ko u Burusiya buzatsindwa, Turabizi ko itsinzi izazana impinduka isi imaze iminsi itegereje, kandi turabizi ko u Bwongereza buri kudufasha kugera kutsinzi."

Zelenskyy mu gutaka Umwami w'u Bwongereza hamwe n'ingabo ze, yavuze ko ubutwari bw'Abapiloti be bafite ku rugamba ari nk'ubwo Umwami w'u Bwongereza yari afite ku rugamba, kuko nawe yabaye umupiloti w'indege

Zelenskyy uru ni urugendo rwa kabiri akoreye hanze y'igihugu kuva u Burusiya bwatera igihugu cye kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022.

Yaherukaga gusura Leta zunze ubumwe z'Amerika mu mwaka ushize mu kwezi k'Ukuboza. 

Magingo aya intambara ikaba igeze ku munsi wa 351, aho urugamba rukomeye mu gace ka Donbass mu migi ya Bakhmut na Vuhledar.

Muri utu duce ingabo z'u Burusiya zikomeje gusukamo ibisasu biremereye .Ibi bice bikaba biherereye mu ntara ya Donetsk.